Monday, September 7, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Muri Nepal hashyizweho umunsi wihariye wo kuzirikana abishwe n’ibiza bidasanzwe

Muri Nepal hashyizweho umunsi wihariye wo kuzirikana abishwe n’ibiza bidasanzwe

Kuri uyu wa Mbere, muri Nepal hateguwe umunsi w’icyunamo ku rwego rw’Igihugu mu rwego rwo kuzirikana abantu bahitanywe n’umwuzure ukomeye wibasiye ibice by’Igihugu.

Kuri uwo munsi, amabendera y’Igihugu yururukijwe kugeza muri kimwe cya kabiri, mu gihe ibikorwa byo kwibuka byagabanyijwe kubera ko ibikorwa byo gushakisha abarokotse n’ababuze bikomeje.

Kuri uyu wa Mbere nimugoroba, hateganyijwe kandi ibikorwa byo gucana buji mu rwego rwo kwibuka abazize iyi mpanuka.

Kugeza ubu, abantu 1 287 ni bo bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’umwuzure waturutse ku mazi menshi yaje atunguranye. Bikekwa ko watewe n’isenyuka ry’urubura rwo ku misozi miremire, rukarekura amazi menshi yibasiye ibice byo mu kibaya giherereye mu misozi ya Himalaya, hafi y’umupaka wa Nepal na Tibet.

Nubwo hashize hafi ibyumweru bibiri ibyago bibaye, abantu barenga 5 000 baburiwe irengero ntibaraboneka.

Phanindra Paudel wo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (NEOC), yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko nta bikorwa bya Leta byari gutegurwa kuri uyu munsi, kuko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje mu bice byibasiwe n’umwuzure.

Perezida wa Nepal, Ram Chandra Paudel, na we kuri uyu wa Mbere yasuye uduce twangijwe cyane n’uyu mwuzure.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko amabendera y’Igihugu, yaba mu Gihugu no ku biro by’ubutumwa bwa Nepal mu mahanga byururukijwe kugeza hagati mu rwego rwo kuzirikana umunsi wa nyuma w’icyunamo.

Umuvugizi w’Ingabo za Nepal, Raja Ram Basnet, yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje ku muvuduko ungana n’uwari uhari kuva ku munsi wa mbere.

Yagize ati “Icyo twibandaho ni ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikorerwa mu nzego eshatu: ku butaka, mu kirere no mu myobo.”

Yakomeje avuga ko abashinzwe ubutabazi bakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo barebe ko nta muntu ugisigaye ahantu atabasha kwigobotora.

Mu hantu abashinzwe ubutabazi bagifite icyizere cyo kubona abarokotse harimo imyobo y’ibikorwa by’amashanyarazi akomoka ku mazi, aho bikekwa ko haba hakiri abantu. Muri abo baburiwe irengero harimo abakozi babarirwa mu magana bakoraga kuri ibyo bikorwa by’amashanyarazi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 16 =