Umunyarwenya akaba n’umwe mu bazwiho guharanira impinduka muri Kenya, Eric Omondi, yatawe muri yombi ubwo yakusanyaga imikono ishyigikira gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga ry’Igihugu.
Omondi yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 07 Nzeri 2026, afatiwe ahitwa National Archives mu gice cya Nairobi CBD, aho yari mu bikorwa byo gukusanya imikono y’abaturage bashyigikira ubukangurambaga bwe bwiswe “PunguzaMzigo”.
Iyi gahunda igamije gusaba ko umubare w’Uturere tw’ubuyobozi muri Kenya ugabanywa, tukava kuri 47 tukagera ku munani, ndetse hakagabanywa n’imyanya ya politiki mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cy’imiyoborere.
Amashusho yafashwe ahabereye ifatwa rye yagaragaje umupolisi wari wambaye imyenda isanzwe afunga Eric Omondi amapingu, mbere yo kumwinjiza mu modoka ya Polisi.
Muri ayo mashusho, Omondi yumvikana abaza abapolisi icyo yakoze kibi ndetse n’aho bari kumujyana, ariko nta gisubizo bamuhaye.
Mbere y’uko atabwa muri yombi, Omondi yari yashyize amashusho y’ibikorwa bye kuri Instagram, asaba Abanya-Kenya gushyigikira gahunda ye.
Yatangaje ko igikorwa cyo gukusanya imikono kizakomeza kuri National Archives muri Nairobi CBD kugeza ku wa Gatanu, kuko afite intego yo gukusanya imikono miliyoni imwe ishyigikira impinduka z’Itegeko Nshinga.

RADIOTV10