Monday, September 7, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Bamporiki Edouard wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye serivisi z’ubuvuzi yahawe

Bamporiki Edouard wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye serivisi z’ubuvuzi yahawe

Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta mu yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco wanagize indi myanya mu nzego nkuru z’Igihugu, yashimiye abaganga b’ibitaro by’amagufa n’ingingo, ku bwa serivisi bamuhaye.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga, Bamporiki yashimiye ibi bitaro ‘Inkurunziza Orthopedic Specialized Hospital’ bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’uburwayi bw’amagufa n’ingingo

Bamporiki Edouard wabaye mu nzego nkur z’u Rwanda, yavuze ko yiboneye ubuhanga n’ubwitange bw’abaganga mu gufasha abarwayi bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima.

Yagarutse ku bafite ibibazo by’amenyo, abakeneye ibikoresho bibafasha kureba neza ndetse n’abakeneye ubuvuzi bwihariye burimo kubaga amagufa no gufasha mu gusana ingingo.

Bamporiki yashimiye by’umwihariko abaganga n’abakozi b’ibitaro yasuye, avuga ko yishimiye uburyo bakira abarwayi n’ubushobozi bafite mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Mu butumwa bwe, yagaragaje ko abantu bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima bashobora kubona ubufasha mu nzego z’ubuvuzi, ashimira abakozi b’ibitaro bya Kibagabaga ku kazi bakora.

Yagize ati “Inkuru nziza! Ababangamiwe n’imizi y’umuzitsa (amenyo), abakeneye inyunganizi ngo barore kure (amaso) ndi umuhamya aba ni bo mbaza. Ngo kunganira ingingo no kubaga amagufa ni Abadahigwa. Nshimye ubuhanga no kwakira bose na yombi, mbonye ku bitaro…”

Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, yanagize indi myanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda, nko kuba yarabaye Umudepite, ndetse akaba yaranabaye Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu.

Muri Mutarama 2023, Bamporiki yari yakatiwe gufungwa imyaka itanu, ahamijwe ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Mu kwezi k’Ukwakira 2024, uyu munyapolitiki ari mu bagororwa bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, ari bwo yahitaga arekurwa, yagera hanze akamushimira byimazeyo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − six =