Wednesday, September 9, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yavuze abantu bane bonyine atinya ku Isi

Gen.Muhoozi yavuze abantu bane bonyine atinya ku Isi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba wafunze umwe mu Bajenerali babyiniye mu ruhame, yatangaje ko ku Isi atinya Imana, n’abantu barimo ababyeyi be, Museveni na Janet, na Perezida Paul Kagame.

Muhoozi yabitangaje nyuma yuko avuze ko yafunze umwe mu Bajenerali baherutse gusezererwa bakajya mu kiruhuko cy’izabukuru, bagaragaye babyina ubwo hakorwaga ibirori byo kubasezerera.

General Muhoozi Kainerugaba Yagize ati “Twafashe umwe mu Bajenerali babyinnye. Undi azafatwa vuba.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda utatangaje izina ry’uwo Mujenerali wafashwe, yakomeje avuga ko hari abandi Bajenerali bagiye kwihisha mu buriri bwa General Saleh, nyirarume we. Ati “Ariko uko byagenda kose ndajya kumukurayo.”

Muhoozi kandi yavuze ko abantu bakomeje kumubaza umuntu yaba atinya nyuma yo kwinjira muri uyu mukwabu wo gufunga Abajenerali, avuga ko atinya Imana, n’abantu bacye.

Yagize ati “Abantu bakomeje kumbaza icyo ntinya, reka mbabwire. Ntinya Imana ishobora byose, umuremyi wanjye. Ntinya data, Mzee Museveni. Ntinya mama, Maama Janet, ntinya Afande Saleh…marume. Ntinya kandi ‘My second uncle’ Afande Paul Kagame.”

Gen. Muhoozi kandi yavuze ko hari undi Mujenerali muri abo ari gushakisha, bashatse gutorokera mu Rwanda.

Yagize ati “Undi na we akomeje kwiruka akiza amagara ajya kwihisha mu ifamu ye muri Gomba. Ashobora kuba ashaka kugerageza gutorokera mu Rwanda. Tuzamufata aho azaba yagiye hose.”

Muhoozi uhabwa amahirwe yo kuzasimbura umubyeyi we Museveni ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, aherutse no kubyemeza, avuga ko yizeye kuzamusimbura, kandi ko afite icyizere gihagije ko Abanya-Uganda bazamuhundagazaho amajwi igihe azaba yiyamamaje.

General Muhoozi muri Mutarama 2021 ubwo yakirwaga na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − two =