Wednesday, September 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Andi makuru arambuye y’uko byagenze ngo Umudepite wo muri Gabo afungirwe mu Rwanda

Andi makuru arambuye y’uko byagenze ngo Umudepite wo muri Gabo afungirwe mu Rwanda

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Gabon uherutse gufungirwa mu Rwanda nyuma yo gukubita urushyi umukozi wo ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, byamenyekanye ko ashobora kuba yari amaze kunywa agasembuye, akanga gukurikiza ibyo yasabwaga.

Inkuru y’ifungwa ry’uyu Mushingamategeko wo muri Gabo, yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri ariko imaze igihe dore ko yatawe muri yombi tariki 03 Nzeri 2026, agafungwa n’inzego zo mu Rwanda nyuma y’iminsi ibiri tariki 06 Nzeri akarekurwa akoherezwa iwabo ngo ajye gukurikiranwaho ibyaha yakoreye i Kigali.

Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu munyapolitiki akubita yihanukiriye urushyi umukozi wo ku kibuga cy’Indege, agahita amuhunga, abandi bagenzi be bakaza batabaye, na bo agashaka kubakorera urugomo.

Amakuru avuga ko uyu Mudepite witwa Augustin Lobelle Yembi yari anyuze mu Rwanda yerecyeza mu kindi Gihugu kitavuzwe, ariko bikaba ngombwa ko agomba kubanza gutegereza umwanya ngo indege yari kumukura mu Rwanda ihaguruke.

Kuko yagombaga gutegereza umwanya munini, uyu munyapolitiki yigiriye inama yo kujya gushaka aho yaba aruhukiye, ni ko guhita ajya muri imwe muri hoteli mu Mujyi wa Kigali.

Ntibyatinze kuko amasaha ye yo kugera ku Kibuga cy’Indege yarageze, na we araza arinjira ahabwa itike imwinjiza izwi nka Boarding Pass, arinjira ariko ageze aho yagombaga kwerekanira ibyangombwa birimo iyi tike na pasiporo ye, abibajijwe arinangira.

Amakuru avuga ko aho yari yagiye kuri iyo hoteli yishe akanyota, akanywa inzoga ndetse akaza ku kibuga cy’indege, ka manyinya kamugenzemo, ari na byo bikekwa nk’intandaro y’iriya myitwarire.

Yageze aho yagombaga kwerekanira iyo tike, n’ibyangombwa, abibajijwe, aho kugira ngo abyerekane ahubwo ashaka guhita akomeza, baramwangira, ahita abirambika ku meza, ubundi akubita urushyi umukozi wo ku Kibuga cy’Indege.

Ntibyatinze kuko inzego z’umutekano zo mu Rwanda zahise zimuta muri yombi, kubera urwo rugomo rutajya rwihangamirwa ku butaka bw’u Rwanda ku muntu uwo ari we wese.

Gusa nyuma y’iminsi ibiri, tariki 06 Nzeri 2026, yarafunguwe ku bufatanye bw’inzego z’Ibihugu byombi, yemererwa gusubira iwabo muri Gabon, kugira ngo ajye kuburanishwa kuri iki cyaha yakoreye mu Rwanda.

Hari amakuru avuga kandi ko Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, igomba kwiga kuri dosiye y’uyu munyapolitiki, ubwo izaba yayishyikirijwe binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, bityo akaba yakwamburwa ubudahangarwa, ubundi inzego z’ubutabera zikabasha gukora akazi kazo.

Inzego z’umutekano n’iz’iperereza mu Rwanda, zikunze kugira inama abakoresha ikibuga cy’Indege cya Kigali, ko badakwiye kujyayo banyoye ibisindisha, kuko bishobora kubatera imyitwarire yabangamira abandi.

Mu Ukwakira 2019 Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi nyuma yo guteza umutekano mucye ku Kibuga cy’Indege, ndetse muri Nyakanga 2020 aza no kubihamywa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumukatira gufungwa umwaka umwe.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =