Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye z’ibirego biregwamo abantu 81 bakekwaho gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta nyuma y’iperereza bakozweho ryagaragaje ko bakopezaga abana bakoresha imvugo zizimije nko ‘Gukora umuti’, ‘gufasha abana’ no ‘gutekinika’.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bantu bose dosiye zabo zamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Muri aba bakekwa, 21 ari abo mu Karere ka Kirehe, barindwi mu Ngoma, batatu muri Kayonza, 15 muri Nyamasheke, naho 35 bakaba abo mu Rubavu.
Dr. Murangira yavuze ko abakoraga ibi bikorwa babihishaga inyuma y’amagambo nka “gufasha abana”, “gutekinika” cyangwa “gukora umuti”, nyamara ari uburyo bwo gufasha abanyeshuri kubona ibisubizo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iperereza ryagaragaje kandi ko hari ibizamini aho ibisubizo by’abanyeshuri byasanganaga cyane, haba mu magambo, imibare ndetse n’uko byakurikiranye. Hari n’aho umunyeshuri yasibaga igisubizo yari yanditse, akagihindura nyuma yo guhabwa igisubizo.
Mu Karere ka Nyamasheke, RIB yagaragaje urugero rw’umwarimu wari ushinzwe kugenzura ikizamini wafotoye ibibazo mbere yo kubiha abanyeshuri, akabyoherereza ushinzwe isomero. Uwo na we ngo yakoresheje imashini n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu gushaka ibisubizo, nyuma bikacapwa bigahabwa abanyeshuri.
Mu gutahura abakekwaho ibi bikorwa, RIB yanifashishije ubuhamya bw’abanyeshuri bavuze ko hari ubwo bahabwaga ibisubizo n’abantu bari babagenzura, nubwo bamwe babangamirwaga n’igitutu n’ubwoba bwo kwanga kubyandika.
RIB ivuga ko hari aho umugambi wo gukopeza abanyeshuri wategurwaga n’abantu bari ku nzego zitandukanye, abayobozi b’ibigo by’amashuri bakagira uruhare mu guhitamo abarimu bizeye ko bazabafasha kuwushyira mu bikorwa.
RIB yavuze ko mu gushakisha no kumenya abantu bakekwaho gufasha abanyeshuri gukopera mu bizamini bya Leta, hanakoreshejwe amakuru yatanzwe n’abanyeshuri bakekwaho kuba barafashijwe gukopera mu bizamini bisoza amashuri abanza.
Dr. Murangira yavuze ko bamwe mu banyeshuri babajijwe bagaragaje ko hari igihe bahabwaga ibisubizo n’ababarimo kugenzura, ku buryo kubyanga byabaga bigoye kubera igitutu n’umunaniro baterwaga n’ibizamini.
Ati: “Mu buhamya bw’abana bamwe twabazaga, baratubwiraga bati: ‘Rwose muraturenganya! Na stress umuntu aba afite, baza bakakubwira igisubizo wowe ukanga kugishyiraho?’”
RIB kandi yagaragaje ko mu bice bimwe, gahunda yo gufasha abanyeshuri gukopera yategurwaga n’abantu bo ku nzego zitandukanye, abayobozi b’ibigo by’amashuri bakagira uruhare mu guhitamo abarimu bizeye ko bazagumana ibanga ry’ayo mayeri.
RADIOTV10