Monday, September 14, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yongeye kugira ibyago ipfusha Umupadiri nyuma y’igihe gito ipfushije igisonga cya Musenyeri

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yongeye kugira ibyago ipfusha Umupadiri nyuma y’igihe gito ipfushije igisonga cya Musenyeri

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yongeye kugira ibyago byo kubura umwe mu bapadiri bayo ari we Mugiraneza Jean Damascène wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gihogwe muri Arikidiyosezi ya Kigali, nyuma y’igihe gito ibuze Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi.

Arkidiyosezi ya Kigali yatangaje ko Padiri Mugiraneza Jean Damascène yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri 2026, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Mgr Casimir Uwumukiza, Igisonga cy’Umwepiskopi, ryatangajwe ku wa 13 Nzeri 2026, Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Antoine Kardinali Kambanda, afatanyije n’umuryango Padiri Mugiraneza Jean Damascène avukamo, yagaragaje agahinda k’urupfu rwe.

Iri tangazo rigira riti “Arkiyepiskopi wa Kigali Nyiricyubahiro Antoine Kardinali Kambanda, afatanyije n’umuryango Padiri Mugiraneza Jean Damascène avukamo, ababajwe no kumenyesha Abasaseridoti, Abihayimana n’abakristu ba Arkidiyosezi ya Kigali, ndetse n’abavandimwe n’inshuti, ko uwo Padiri Mugiraneza Jean Damascène yitabye Imana muri iri joro ryo ku wa 13/09/2026, mu bitaro byitiriwe Umwami Faïsal bya Kigali.”

Arkidiyosezi ya Kigali yatangaje ko itariki n’ahazabera imihango yo kumushyingura bizamenyeshwa mu gihe cya vuba.

Kiliziya Gatulika yasabye abakristu n’abasaseridoti gukomeza kumutura Nyagasani mu isengesho.

Urupfu rwa Padiri Mugiraneza Jean Damascène rubaye nyuma y’ibyumweru bibiri, Kiliziya Gatulika mu Rwanda ipfushije undi Wihaye Imana, ari we Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi wari Igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo.

Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi yitabye Imana tariki 30 Kanama 2026 aguye mu Bitaro bya Gisenyi na we azize uburwayi, aho yasezweho bwa nyuma tariki 03 Nzeri 2026, mu muhango wanitabiriwe n’abo mu nzego zinyuranye barimo Umuyobozi w’Ingabo muri Diviziyo ya gatatu, Maj Gen Eugene Nkubito.

Padiri Mugiraneza Jean Damascène witabye Imana kuri iki Cyumweru

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + two =