Umugabo wo mu Bwongereza yemeye ibyaha 60 aregwa bishingiye ku guha umugore we ibiyobyabwenge cyangwa imiti imusinziriza, akamufata ku ngufu atabizi, mu gihe cy’imyaka irenga 20.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 60, yemeye ibyaha birimo iby’ubufatanyacyaha mu gufata ku ngufu umugore we, gukoresha imbaraga mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kumuha ikinyabutabire agamije kumugirira nabi.
Uyu mugabo ntiyatangajwe amazina kugira ngo harengerwe uburenganzira bw’umugore we bwo kutamenyekana nk’uko amategeko abiteganya.
Uyu mugabo yari amaze kwemera bimwe mu byaha aregwa ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko Rukuru rwa Manchester, ruri ahitwa Minshull Street Crown Court, birimo n’icyaha cyo gufata ku ngufu.
Umugore we yakurikiranye iburanisha ari mu cyumba cy’urukiko cyagenewe abaturage, ari kumwe n’abagize umuryango we baje kumuba hafi.
Mu gihe urukiko rwasomaga ibyaha ashinjwa, uyu mugabo yagaragaje amarangamutima menshi ubwo yasubiraga kenshi ijambo “guilty”, risobanura ko yemera ibyaha byinshi aregwa.
Muri ibyo byaha harimo inshuro nyinshi zo gufata ku ngufu, gukoresha ikintu cyangwa igice cy’umubiri mu gufata ku ngufu, ndetse no guha umuntu ikinyabutabire agamije gukora icyaha.
Mu gihe yasubiragamo ko yemera ibyo byaha, byageze aho umucamanza amusaba kwicara mu mwanya w’abaregwa kubera ko yari agaragaje amarangamutima menshi.
Abandi bagabo 12 bo bahakana ibyaha byinshi bikomeye by’ihohotera rishingiye ku gitsina bashinjwa gukorera uyu mugore.
Uyu mugabo ukomoka mu gace ka Stockport muri Greater Manchester, azahanishwa ibihano ku byaha yemeye nyuma y’uko urubanza rurangiye.
Undi mugabo wa 13 yari asanzwe yemeye ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye uyu mugore.
Ibyaha uyu mugabo yakoreye umugore we, bari bamaranye imyaka myinshi bashakanye, bivugwa ko byatangiye muri 2004. Naho ibyaha abandi bagabo bashinjwa gukorera uyu mugore bivugwa ko byabaye hagati ya Nzeri 2018 na Ugushyingo 2025.
RADIOTV10