Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice wamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha akekwaho byo gutanga Sheki zitazigamiwe, muri iki cyumweru arasubira imbere y’Urukiko kuburana ubujurire bwe kuri iki cyemezo.
Shema azitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri wa Kane tariki 17 Nzeri 2026, aho azaburanira ubujurire yatanze ku cyemezo cyo gukurikiranwa afunze by’agateganyo.
Shema yajuriye nyuma yuko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanze kumurekura by’agateganyo, rugategeka ko afungwa iminsi 30 mbere yuko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi.
Akekwaho ibyaha birimo gutanga sheki ebyiri zitazigamiwe amafaranga, zose hamwe zifite agaciro k’ibihumbi 600 USD, ahwanye n’amafaranga arenga miliyoni 883 Frw.
Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe ku wa 2 Nzeri, nyuma y’iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa 26 Kanama 2026.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko Shema yaba yarakoze ibyaha akurikiranyweho, birimo gutanga sheki itazigamiwe amafaranga no kubona umutungo w’undi muntu hakoreshejwe uburiganya.
Ibyaha Shema akurikiranyweho bifitanye isano n’ubucuruzi bwahuje kompanyi ya Africa Medical Supplier, ahagarariye, na ABZL International General Trading LLC, ikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko izi kompanyi zombi zagiranye amasezerano muri Mutarama 2024, afite agaciro kagera kuri miliyoni 1.9 z’amayero.
Africa Medical Supplier yagombaga kwishyura amafaranga yari akubiye muri ayo masezerano mu gihe cy’iminsi 60.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo masezerano atubahirijwe uko byari biteganyijwe, bikurikirwa n’impaka ku bijyanye n’ubwishyu ndetse na Shema atanga sheki ebyiri.
Izo sheki zari zatanzwe kuri konti ya Africa Medical Supplier muri I&M Bank. Ubushinjacyaha bwavuze ko iyi banki yabwiye abagenzacyaha ko igihe bakoraga iperereza, iyo konti yari ifite amafaranga arenga gato $1,000.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Fabrice Shema yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko Africa Medical Supplier yari isanzwe ifitanye umubano w’ubucuruzi na ABZL ndetse ko hari amafaranga menshi yari yarishyuye iyo kompanyi.
Yabwiye urukiko ko muri Gicurasi 2024 kompanyi ye yishyuye $400,000 binyuze muri First Abu Dhabi Bank, hakurikijwe amasezerano bari bafitanye.
Yavuze ko mu Kuboza 2024 bongeye kugerageza kwishyura andi $400,000, ariko amafaranga ntagerweho kuko konti ya ABZL yari yatanzwe kugira ngo yishyurweho yari yagize ikibazo.
Shema yavuze ko amasezerano yari ateganya ko ABZL igomba gutanga indi konti mu gihe konti yari yatanzwe mbere itashoboraga kwakira ubwishyu.
Yavuze ko nyuma havutse kutumvikana hagati y’abanyamigabane ba ABZL ku bijyanye na konti yagombaga kwakiraho ayo mafaranga. Ngo umwe mu banyamigabane yaba yarahinduye bimwe mu byari byanditse kuri iyo sheki.
Shema kandi yabwiye urukiko ko agifite ubushake bwo kwishyura amafaranga asigaye, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubwishyu kiri hagati y’impande zombi.
RADIOTV10