Wednesday, September 16, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Obama wayoboye America mu gahinda yasigiwe n’urupfu rw’imbwa yabo

Obama wayoboye America mu gahinda yasigiwe n’urupfu rw’imbwa yabo

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko umuryango we wabuze umwe mu bawugize nyuma y’urupfu rw’imbwa yabo yitwa Sunny, yari imaranye na bo imyaka 13.

Obama yabitangaje mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko iyi mbwa yabo yitwaga Sunny yapfuye ejo hashize ku wa Kabiri, asobanura ko yari yarabaye igice cy’ingenzi cy’umuryango wabo kuva igihe yayoboraga America.

Yavuze ko Sunny bayiciririye ikaza mu muryango wabo mu ntangiriro za manda ye ya kabiri, ihita ikundwa n’abagize umuryango bose, ndetse n’imbwa yabo ya mbere yitwaga Bo.

Obama yavuze ko Sunny yari imbwa ifite imbaraga nyinshi kandi ikunda gukina, ku buryo kuyikurikira bitari byoroshye. Yavuze ko yakundaga gusimbuka uruzitiro rwo mu busitani bwa White House yiruka inyuma y’inyamaswa zitandukanye zirimo udusimba n’inyoni.

Yagaragaje ko mu gihe indi mbwa yabo yitwa Bo yakundaga cyane guhabwa utuntu two kurya, Sunny yo yashimishwaga no gukina n’abagize umuryango, kuza kubaryamaho, cyangwa gukorerwa massage ku nda igihe kirekire.

Obama yavuze ko Sunny yari ifitanye umubano wihariye n’abakobwa be, ndetse n’abandi bakozi b’umuryango, kuko rimwe na rimwe yabiganaga mu byo bakoraga.

Yongeyeho ko iyo mbwa yari ifite akamenyero ko kurinda cyane Bo, kuko yabonaga ko mugenzi wayo atari buri gihe uba maso cyangwa yitegereza ibintu nk’uko yo yabikoraga.

Obama yavuze ko yari umwihariko wayo, urugero nko kuba yarakundaga abantu kurusha izindi mbwa, kunywa amazi cyane kandi mu buryo butarangwamo isuku, ndetse no kuba yarangaga amazi nubwo yari imbwa yo mu bwoko bwa Portuguese Water Dog, Obama yavuze ko ku muryango wabo yari imbwa y’igitangaza.

Sunny yabanye n’umuryango wa Obama mu gihe cy’imyaka 13, aho yamaze igihe kinini iri kumwe na bo mu buzima bwa buri munsi.

Obama yavuze ko Sunny yari indahemuka, ikagira urugwiro kandi igahora yiteguye gukina no gutembera, ndetse ko yari ikiri nziza kandi ifite imbaraga kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwayo.

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko umuryango we uzahora ukumbura Sunny cyane, anagaragaza icyizere cy’uko ubu yaba yongeye guhura na Bo, imbwa yabo ya mbere, kugira ngo ikomeze kuyitaho.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 3 =