Thursday, September 17, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yasubije uwavuze ko ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Scovia cyagezweho kubera undi muntu

Min.Nduhungirehe yasubije uwavuze ko ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Scovia cyagezweho kubera undi muntu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Scovia Mutesi, ari we wakimwisabiye, aho kuba yarabisabwe n’undi muntu nk’uko hari uwari ubitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Ni nyuma yuko Minisitiri Nduhungirehe agiranye ikiganiro na YouTube Channel yitwa Mama Urwagasabo cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirebana n’imibanire y’u Rwanda n’amahanga, n’ibibazo by’umutekano byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Minisitiri Nduhungirehe yasubizaga ukoresha Konti ya Apotre Kabey ku rubuga nkoranyambaga rwa X wavuze ko “Ikigaragara ni uko wagiranye ikiganiro n’uyu mugore nzi neza ko utari kumwemerera ko mugirana ikiganiro iyo bitagirwamo uruhare na boss wawe.”

Uyu wanditse ubu butumwa, yakomeje avuga ko ngo “ibi bigaragaza uburyo twebwe Abanyarwanda dushobora kugenzurwa no gukoreshwa.” Aboneraho gushimira Minisitiri Nduhungirehe ku kazi keza yakoze muri iki kiganiro ko gusobanura ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro ya Washington ndetse n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Mu kumusubiza, Minisitiri Nduhungirehe yatangiye asaba uyu muntu “kujya uvuga ibyo uzi kandi wirinde gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.”

Nduhungirehe yamwibukije ko ari Umudipolomate kandi w’umunyamwuga, bityo ko gukorana kiriya kiganiro n’umunyamakuru, ari inshingano ze, bitagombaga ko hagira undi ubimutegeka, anaboneraho gusobanura uburyo iki kiganiro cyagezweho.

Yagize ati “Ku wa 6 Nzeri, Scovia Mutesi, nyiri umwe mu miyoboro ya YouTube ikomeye mu Rwanda, yanyandikiye mu buryo butaziguye, ansaba ikiganiro ku mubano w’Ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DRC.”

Yongeyeho ko icyo kiganiro kitagezweho, hari undi ubigizemo uruhare, kuko Scovia yakimwisabiye ubwe mu buryo butaziguye. Ati: “Nta muntu wundi wari ukenewe hagati aho.”

Nduhungirehe kandi yavuze ko yemeye iki kiganiro nk’uko asanzwe agirana ibiganiro n’abandi banyamakuru, haba abo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ati “Nemeye ikiganiro nk’uko mbigirira benshi mu banyamakuru bagenzi be, haba mu Rwanda no mu mahanga.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko nta kutumvikana afitanye n’umuntu uwo ari we wese kwatuma adakomeza gukora inshingano ze zo kuvugana n’itangazamakuru no gutanga amakuru ku kazi akora.

Ati “Nta kutumvikana mfite n’umuntu uwo ari we wese kwambuza gukora akazi kanjye no kuvugana ku byo nkora.”

Minisitiri Nduhungirehe n’Umunyamakuru Mutesi Scovia, bagarutsweho mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru tariki 24 Kanama 2026, aho hagarutswe ku mpaka zigeze kuvuka hagati yabo muri Gicurasi uyu mwaka, Umukuru w’Igihugu abasaba ko birangirira aho kandi ko n’ubundi bitari bikwiye kubaho.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 11 =