Sunday, September 20, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umwana wabaye uwa mbere mu Rwanda muri O’Level wanagarutsweho cyane biravugwa ko agiye kwiga mu mahanga

Umwana wabaye uwa mbere mu Rwanda muri O’Level wanagarutsweho cyane biravugwa ko agiye kwiga mu mahanga

Uwamariya Leontine, umunyeshuri wabaye uwa mbere mu Rwanda mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level) ndetse wanagarutsweho cyane nyuma yuko atagaragaye hamwe n’abandi ubwo hatangazwaga amanota, agiye gukomereza amasomo ye mu mahanga.

Ni amakuru dukesha Umunyamakuru Sam Kabera wakurikiranye ikibazo cy’uyu mwana nyuma yuko atagaragaye ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi ubwo hatangazwaga amanota, bigatuma hakoreshwa imbaraga kugira ngo azanwe byumwihariko, agashyikirizwa ibihembo.

Uyu munyamakuru aravuga ko Uwamariya Leontine agiye gukomereza amasomo ye muri Jordan nk’uko byatangajwe n’uyu munyamakuru.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026, Sam Kabera yatangaje ko Uwamariya Leontine yafashe rutemikirere yerecyeza muri Jordan, aho biteganyijwe ko agiye gukomereza amasomo ye.

Yagize ati “Amakuru angeraho aka kanya ni uko Uwamariya Leontine ari muri rutemikirere mu minota mikeya araba ageze Jordan aho agiye gukomereza amasomo ye.”

Uyu munyamakuru kandi yanagaragaje ifoto yafashwe ubwo uyu mwana w’umukobwa yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe agiye gufata rutemikirere aherekejwe n’arimo ababyeyi be ndetse n’abayobozi b’ishuri yigagaho.

Uwamariya Leontine wigaga ku ishuri rya ISF (Institut Sainte Famille Nyamasheke) ryo mu Karere ka Nyamasheke, akomoka mu Kagari ka Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.

Yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yaburaga ku munsi watangarijweho ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026, aho MINEDUC yavugaga ko byatewe no kuba yarahamagawe kuri telefone ntaboneke, ibintu bamwe bavugaga ko atari ibisobanuro byumvikana.

Nyuma y’umunsi umwe gusa, uyu mwana yaje kuzanwa ku cyicaro cya Minisiteri, ahabwa ibihembo bye, ndetse anizezwa kuzahabwa ibyo yagenewe byose nk’umwana wabaye uwa mbere.

Uwamariya ubwo yashyikirizwaga ibihembo bye
Leontine ubwo yari yaje kuri MINEDUC
Ubu yafashe rutemikirere ajya kwiga mu mahanga

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =