Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yakiriye anagirana ikiganiro n’itsinda ry’abofisiye bakuru n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Namibia ryasoje uruzinduko ryagiriraga mu Rwanda.
Gen Mubarakh yakiriye iri tsinda kuri uyu wa 19 Nzeri ryari kumwe n’Umuyobozi wa ririya Shuri, Brig Gen Erastus Benhard Nathinge.
Mu kiganiro bagiranye, Brig Gen Nathinge yashimye ubumenyi bungutse mu biganiro bitandukanye bagejejweho mu gihe cy’uruzinduko rwabo. Yavuze ko iryo tsinda ryabonye mu buryo bwagutse uruhare rw’ubuyobozi bufite icyerekezo mu iterambere ry’u Rwanda.
Brig Gen Nathinge yagize ati: “Mu rwego rw’amasomo yacu, aba banyeshuri bari imbere yanyu biboneye igihugu cyagaragaye nk’ikitariho mu 1994, ubwo Isi yose yagitereranaga nta gisubizo gihari. Muri uru ruzinduko, twiboneye uburyo ubuyobozi bufite icyerekezo bwazamuye u Rwanda bukarugeza ku rwego ruriho uyu munsi.”
Ku ruhande rwe, Gen MK Mubarakh yavuze ko uru rugendoshuri ari umwanya w’agaciro wo gukomeza umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Namibia.
Gen MK Mubarakh yagize ati: “Uru ruzinduko si igikorwa cy’ingenzi mu bijyanye n’amasomo gusa, ahubwo tunarubona nk’umwanya w’agaciro wo kurushaho gukomeza umubano usanzwe hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Namibia.”
Yongeyeho ko ubumenyi abanyeshuri bungutse muri uru rugendoshuri buzagira uruhare rukomeye mu iterambere ryabo mu mwuga, ndetse bigafasha no kugera ku ntego z’amasomo yabo muri rusange.
Uru rugendoshuri rwabaye umwanya wo kurushaho gukomeza ubufatanye mu by’ingabo n’umutekano hagati y’u Rwanda na Namibia, ndetse runafasha iri tsinda kurushaho gusobanukirwa u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, imiyoborere n’iterambere.

RADIOTV10