Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhombaza Imana, Ishimwe Vestine ukomeje kugarukwaho kubera amakuru yagiye hanze yo gusaba gatanya n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, yashyize hanze inyandiko ndende y’ibihe yise Ubutayu yanyuzemo, irimo ubutumwa yifuza ko buzirikanwa n’abari mu rungano rwe n’abandi batarashinga ingo.
DORE INYANDIKO YOSE YA VESTINE
Nari guceceka nk’uko bisanzwe, sinkuganirire ibi, ariko mpisemo kuvuga kugira ngo abo tungana cyangwa abari gukura batazanyura mu byo nanyuzemo batabizi. Nubyumva uzabibambwire cyangwa ujye ubanyereka, ubaganirira iyi nkuru ya Ishimwe!!
Uko byatangiye..
Yari umukobwa wakuriye mu muryango ukijijwe, akurira mu rusengero nk’abandi, ariga asoza amashuri yisumbuye.
Umunsi ayasoza ni bwo yinjiye mu butayu bwe. Ubwo yinjiyemo nta mazi, cyane ko ibyitwa ubuzima nyuma y’intebe y’ishuri atagize amahirwe yo kububamo mu gisa n’ubufindo bw’amarangamutima. Yakunze umuntu wamwize cyera, we atamuzi cyane, yafashe akanya akitegereza inyenyeri yari imaze imyaka ine yaka. Nuko agambirira kuyizimiza nk’itarigeze inyenyeza na gake.
Yitwaje akarimi n’uduhendabana bikarishye. Umukobwa wa Maman ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi, ngo ahweze atahure umugambi wa Sekibi, ahubwo yagize ngo arakunzwe, ibi ariko bidasanzwe.
Amatwi araziba, ahunga inama, ntiyongera kumva inama kuko zabamukuriye. Amarangamutima yari yamuyoboye atazi ko uwo muntu yari yubatse, afite undi muryango ndetse n’abandi bana. Uwo mukobwa yagendeye ku byo yamubwiye n’uburyo yitwaraga nk’umuntu utagira icyaha na kimwe, uwo mukobwa agira ngo uwo muntu koko ni ko ameze.
Tega amatwi nk’uko nkomeje inkuru, wowe dusangiye Umusaraba. Nguwo nyiramamirwa wange, nkwibutse ko atazi indi si itarimo abasenga n’abiyiriza ngo bamese ibishura. Hutihuti no mu rugo, pooo!! Akihagera ahasanga amahano, ahitamo kunuma no kwihangana, yasoma Bibiliya iti: “Urukundo rwihanganira byose kandi ibihe byose.”
Yabonye ibisaze ubwenge bwe, ku buryo yatekereje ko ubuzima bwe burangiye bitewe n’ibyo yabonaga buri munsi, atabashaga no kubwira undi muntu, baba ababyeyi be, abavandimwe be ndetse n’inshuti, ku buryo yageze aho atekereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku isi. Yabitekereje kenshi cyane.
Gusa Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze (glory to God). Gusa aho kuguhomba, yaguhombya koko!!
Icyatumye Imana irinda uwo mukobwa ni uko hari umuhamagaro uri ku buzima bwe kandi ukomeye, wahinduye ubuzima bwa benshi kandi ugomba gukomeza kubuhindura. Ni kenshi uwo mugabo yashatse kwica umuhamagaro w’uwo mukobwa, ariko Imana ntiyabyemera. Yashatse kumubuza kujya mu bitaramo, kumubuza kujya muri studio, ashaka no kumutandukanya n’uwo baririmbana, gusa byo ntago byashobotse.
Yamutandukanije na management ye, abigeraho, azi ko umuhamagaro uhagarara, gusa ni bwo wari utangiye!!
Abonye ko atahagarika umuhamagaro w’uwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye, atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina ry’uwo mukobwa. Atangira kuvuga ko uwo afata nk’umubyeyi we, bamaranye imyaka igera muri itanu, ari we se w’umwana, kandi azi ukuri kuri mu mutima we ko ari ibinyoma. Yishyura umuhisi n’umugenzi ati: “Nimuharabike rwose, mubagire abasambane ku ngufu, nibinarimba mubite abatekamitwe, nahinduriye ubuzima.” Ariko Mana we!!
Ese nakubwiye ibyo uko babyaranye!!
Mu buzima bugoye uri bugere ku isi, ntikimubuza. Araza, umubyeyi n’uwo atwite Uwiteka yabanyujije mu myanya y’intoki ya wa mugabo!!! Ahunga atwite, aza kubyarira i Bwotamasimbi, yirinda kumwereka umwana we, mu bushyamirane ategereje igihe cy’umutuzo ngo amumurikire imbuto ye!!
Akomeza kurindira uburyo bwiza papa w’umwana yabona umwana we!! Atitaye ku nzika iyari yo yose.
Umugabo yivuye inyuma akora agato n’akanini kugira ngo yice izina ry’uwo mukobwa, ndetse yishyura abahemu bashoboka babeshya ko yabubakiye iwabo inzu kandi azi ukuri ko nta byo yakoze.
Buretse mbanze ngire inama aba batangaza inkuru, nubwo ntabarusha rwose. Aya manyazi y’amafaranga mwariye aranduye rwose!! Yego uyu munsi vagira ibyo agufasha peh, gusa ntibizaramba. Ejo nejo bundi uzabyara umwana wawe, yaca mu byo uwo uri gusebya arimo kunyuramo.
Amafaranga ni bwo nemeye ko ari umuzi w’ikibi cyose koko!! Bibiliya Yera iti: “Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.”
1 Timoteyo 6:10
Reka mpinire aha hafi. Nkwandikiye iyi baruwa ngo nkomeze abagore n’abakobwa bari kunyura mu bihe bimeze nk’ibyo uyu mwana yanyuzemo. Mukomere, Imana irabakunda, ibitayeho kandi ubuzima bwanyu buri mu biganza by’Imana. Mwitinya, ntiyabibagiwe kandi izabacira inzira.
Abatarashaka bo mwirinde abantu baza biyambitse uruhu rw’intama kandi imbere ari amasega aryana. Musenge cyane ubudasiba kandi muzagira ingo nziza. Ibyo mubona ntibikabace intege, ahubwo mubyigireho, bizabafasha.
Imana irabakunda kandi ntizabatererana.
Iyabanye na Ishimwe mu majoro y’amarira, inda yenda kwikuramo, iriho kandi irashoboye.
Nibimukundira azatanga ubuhamya kandi ni isomo ryiza ryo kwigisha urubyiruko, cyane uru rwo mu nsengero.
Mugore urira, humura kandi uhobere ubuzima. Mukunzi wa Ishimwe na mwenenyina Kamikazi, wowe ubasengera ngo amavuta adakama muri bo, Imana ikwagure. Senga cyane, ubu urugamba rurakomeye kurusha mbere, gusa byibuze abarwana barahumutse kandi ntibazandavurira ibiryo byo muri Egiputa na rimwe.
Vuba aha intashyo zabo ziraza mu yindi baruwa yitwa #IBIHE!
“Kuko Umwami Imana azantabara, ni cyo gituma ntamwara.”
