Tuesday, September 22, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Byamenyekanye ko Tshisekedi atagiye muri America mu Nteko ya Loni ku mpamvu ifitanye isano na Ebola

Byamenyekanye ko Tshisekedi atagiye muri America mu Nteko ya Loni ku mpamvu ifitanye isano na Ebola

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ntazitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, kubera ingamba zashyizweho n’iki Gihugu kubera icyorezo cya Ebola.

Kuba Perezida Tshisekedi atazitabira iyi Nteko muri America, byari byatangajwe ku Cyumweru tariki 20 Nzeri 2026, mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya DRC, nubwo nta mpamvu yatanzwe mu buryo burambuye.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko amakuru yakuye ku bantu batandukanye, yemeza ko kutajya muri America kwa Tshisekedi bifitanye isano n’ingamba Leta Zunze Ubumwe za America yashyizeho ku bantu baturuka muri DRC kubera ikibazo cy’ubuzima rusange gifitanye isano na Ebola.

Perezida Tshisekedi azahagararirwa i New York n’intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa.

Mu gihe abayobozi benshi b’Ibihugu na za Guverinoma biteganyijwe ko bazitabira Inteko Rusange ya Loni y’uyu mwaka i New York, Perezida Tshisekedi azaba mu bayobozi bakuru batazayitabira.

DRC izahagararirwa na Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Amakuru yo kutitabira kwa Tshisekedi yatangajwe ku mugaragaro na Guverinoma ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri, amasaha make mbere y’uko Judith Suminwa afata indege ya Air Congo yerekeza i New York, anyuze mu Burayi, ari kumwe n’intumwa nke.

Nubwo Guverinoma ya DRC itigeze itanga ibisobanuro ku mpamvu Perezida Tshisekedi atazitabira iyi nama, igitangazamakuru RFI kivuga ko amakuru cyahawe n’abantu cyavugishije avuga ko ikibazo cy’umutekano w’ubuzima ari cyo cyagize uruhare muri iki cyemezo.

Nyuma yuko hatangajwe ko Ebola yagaragaye mu Ntara nyinshi zo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa DRC, Leta Zunze Ubumwe za AmeriCa zashyizeho ingamba zo kugabanya ingendo z’abantu baturuka muri DRC, Uganda na Sudani y’Epfo.

Muri izo ngamba harimo ko abantu baturuka muri ibyo Bihugu batemerewe kwinjira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za America batarabanza kumara iminsi 21 mu kindi Gihugu, mu rwego rwo kugenzura ko nta ndwara bafite.

Nubwo hari uburyo bwihariye bushobora guhabwa Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ari nabwo bwatumye Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa abasha kujya i New York ku Cyumweru, bivugwa ko itsinda ryari kuba riherekeje Perezida Tshisekedi ryari kuba ari rinini cyane ku buryo, ritari guhabwa ubwo burenganzira, mu gihe iryajyanye na Minisitiri w’Intebe ari rito cyane.

Amakuru avuga ko n’iyo umubare w’abashinzwe umutekano wa Perezida wari kugabanywa ku kigero cyo hasi gishoboka, bitari kuba bihagije kugira ngo izi ngamba zitagira ingaruka ku rugendo rwe.

Iyi mpamvu kandi ni imwe mu zatumye, hamwe n’izindi, Félix Tshisekedi areka kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Nyakanga 2026.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =