Shema Ngoga Fabrice uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ukurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiwe, yitabye Urukiko kugira ngo hasuzumwe amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha ateganya igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu gisubitse, ndetse rukaba rwayemeje.
Shema Fabrice yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026, aho byari biteganyijwe ko azarwitaba kuri uyu wa Gatatu, ariko bikaba byigijwe imbere. Yitabye Urukiko avuye mu Igororero rya Nyerugenge rizwi nka Mageragere.
Urukiko rwemeje amasezerano y’ubwumvikane Shema Fabrice yagiranye n’Ubushinjacyaha, ndetse nyuma yo kwemezwa ahita asubizwa mu Igororero, aho biteganyijwe ko ashobora guhita arekurwa.
Mu masezerano yabayeho hagati y’uregwa n’Ubushinjacyaha, impande zombi zari zumvikanye ku buryo ikurikiranacyaha rye rizakomeza, aho Ubushinjacyaha bwemeye kumusabira igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko rumaze kwemeza ayo masezerano, Shema Fabrice yasubijwe i Mageragere kugira ngo hakurikizwe ibindi bikorwa byo kumurekura, ubundi afungurwe.
Aya masezerano yemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yashyizweho umukono ku wa 21 Nzeri 2026 na Shema Fabrice Ngoga, abunganizi be barimo Me Rutagengwa Jean Damascène, Me Sangano Yves na Me Niyomugabo Christophe, ndetse n’Umushinjacyaha Tuyisenge Vestine.
Muri aya masezerano, Ubushinjacyaha bwari bwemeye ko igihe buzaba bwagejeje Shema Fabrice imbere y’Urukiko, buzamuregera ibyaha birimo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bukamusabira igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse n’ihazabu ingana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3 000 000 Frw).
Uregwa kandi na we yemeye kwishyura ubwishyu bwose bwagombaga guhabwa ABZL International General Trading LLC.
Ibi byari bikubiye muri ariya masezerano, ni na ko byagenze imbere y’Urukiko, aho Ubushinjacyaha bwemeye gusabira uregwa igifungo cy’amezi atandatu asubitse, ndetse biranemezwa.
RADIOTV10