Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ndasaba ko munshyiriramo imiyaga-Sankara yakoresheje ijambo risekeje asaba Urukiko kumugirira ikigongwe

radiotv10by radiotv10
26/01/2022
in MU RWANDA
0
Ndasaba ko munshyiriramo imiyaga-Sankara yakoresheje ijambo risekeje asaba Urukiko kumugirira ikigongwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nsabimana Callixte alias Sankara wakatiwe gufungwa imyaka 20 akajurira, yasabye Urukiko rw’Ubujurire guca inkoni izamba akoroherezwa igihano, akoresha imvugo igezweho mu bakiri bato agira ati “ndasaba ko munshyiriramo imiyaga.”

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, ubwo humvwaga ibisobanuro by’abaregwa bifuza kugabanyirizwa ibihano barimo Nsabimana Callixte alias Sankara wakatiwe igifungo cy’imyaka 20.

Sankara wahawe umwanya ngo asobanure impamvu yifuza kugabanyirizwa igihano, yagarutse kuri bamwe mu bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN batigeze bafatwa ngo bafungwe ahubwo bagasabizwa mu buzima busanzwe.

Yavuze ko n’uwitwa Ntamuhanga Anthère wari Minisitiri w’Ingabo muri uyu mutwe “Bamujyanye i Mutobo kandi Itegeko Nshinga rivuga ko twese tureshya imbere y’amategeko.” Ndetse na  Lt Col Uzziel Hakizimana wari Umujyanama wa Gen Irategeka Wilson na we wafatiwe hamwe na Nsengimana Herman ariko na we akajyanwa i Mutobo.

Sankara usanzwe yarize amategeko muri Kaminuza, yagendeye ku ngingo ya 15 y’Itegeko Nshinga, avuga ko na we yari akwiye gufatwa nka bariya bantu basubijwe mu buzima busanzwe bitakunda akaba yafungwa ariko ntakatirwe igifungo kiremereye.

Nsabimana alias Sankara waburanye yemera ibyaha akanabisabira imbabazi, yakomeje agira ati “Niba ari njye bahisemo gufunga nibura bakwiriye kungabanyiriza igihano bakampa igito gishoboka. Niba bariya barabashyiriyemo imiyaga, nanjye ndasaba ko munshyiriramo imiyaga Nyakubahwa Perezida; mukangabanyiriza.”

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nsabimana Callixte Sankara igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ariko akaza gukatirwa gufungwa imyaka 20, bwabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko iki gihano yakatiwe n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko

Buvuga ko iyo hari impamvu nyoroshyacyaha kuko aho gukatirwa burundu yari gukatirwa iriya myaka 25 ariko ko Urukiko rutari rukwiye kujya munsi yayo.

Me Rugeyo Jean wunganira Sankara wari wasabye ko yakatirwa igifungo cy’imyaka itanu, yavuze ko nk’uko Ubushinjacyaha bwasabiye Umukiliya we kugabanyirizwa ibihano mu Rukiko Rukuru, rukwiye no kubikora mu Rukiko rw’Ubujurire.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + six =

Previous Post

Umunyarwanda Ndabahize yatsindiye itike yo kuzajya kureba Final y’Igikombe cya Afurika

Next Post

Uruhinja rwagaragaye mu mashusho runagwa n’umugabo bunyamaswa rwahise rupfa

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

IZIHERUKA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize
MU RWANDA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

12/01/2026
Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uruhinja rwagaragaye mu mashusho runagwa n’umugabo bunyamaswa rwahise rupfa

Uruhinja rwagaragaye mu mashusho runagwa n’umugabo bunyamaswa rwahise rupfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.