• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ndasaba ko munshyiriramo imiyaga-Sankara yakoresheje ijambo risekeje asaba Urukiko kumugirira ikigongwe

radiotv10by radiotv10
26/01/2022
in MU RWANDA
0
Ndasaba ko munshyiriramo imiyaga-Sankara yakoresheje ijambo risekeje asaba Urukiko kumugirira ikigongwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nsabimana Callixte alias Sankara wakatiwe gufungwa imyaka 20 akajurira, yasabye Urukiko rw’Ubujurire guca inkoni izamba akoroherezwa igihano, akoresha imvugo igezweho mu bakiri bato agira ati “ndasaba ko munshyiriramo imiyaga.”

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, ubwo humvwaga ibisobanuro by’abaregwa bifuza kugabanyirizwa ibihano barimo Nsabimana Callixte alias Sankara wakatiwe igifungo cy’imyaka 20.

Sankara wahawe umwanya ngo asobanure impamvu yifuza kugabanyirizwa igihano, yagarutse kuri bamwe mu bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN batigeze bafatwa ngo bafungwe ahubwo bagasabizwa mu buzima busanzwe.

Yavuze ko n’uwitwa Ntamuhanga Anthère wari Minisitiri w’Ingabo muri uyu mutwe “Bamujyanye i Mutobo kandi Itegeko Nshinga rivuga ko twese tureshya imbere y’amategeko.” Ndetse na  Lt Col Uzziel Hakizimana wari Umujyanama wa Gen Irategeka Wilson na we wafatiwe hamwe na Nsengimana Herman ariko na we akajyanwa i Mutobo.

Sankara usanzwe yarize amategeko muri Kaminuza, yagendeye ku ngingo ya 15 y’Itegeko Nshinga, avuga ko na we yari akwiye gufatwa nka bariya bantu basubijwe mu buzima busanzwe bitakunda akaba yafungwa ariko ntakatirwe igifungo kiremereye.

Nsabimana alias Sankara waburanye yemera ibyaha akanabisabira imbabazi, yakomeje agira ati “Niba ari njye bahisemo gufunga nibura bakwiriye kungabanyiriza igihano bakampa igito gishoboka. Niba bariya barabashyiriyemo imiyaga, nanjye ndasaba ko munshyiriramo imiyaga Nyakubahwa Perezida; mukangabanyiriza.”

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nsabimana Callixte Sankara igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ariko akaza gukatirwa gufungwa imyaka 20, bwabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko iki gihano yakatiwe n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko

Buvuga ko iyo hari impamvu nyoroshyacyaha kuko aho gukatirwa burundu yari gukatirwa iriya myaka 25 ariko ko Urukiko rutari rukwiye kujya munsi yayo.

Me Rugeyo Jean wunganira Sankara wari wasabye ko yakatirwa igifungo cy’imyaka itanu, yavuze ko nk’uko Ubushinjacyaha bwasabiye Umukiliya we kugabanyirizwa ibihano mu Rukiko Rukuru, rukwiye no kubikora mu Rukiko rw’Ubujurire.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 4 =

Previous Post

Umunyarwanda Ndabahize yatsindiye itike yo kuzajya kureba Final y’Igikombe cya Afurika

Next Post

Uruhinja rwagaragaye mu mashusho runagwa n’umugabo bunyamaswa rwahise rupfa

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Uruhinja rwagaragaye mu mashusho runagwa n’umugabo bunyamaswa rwahise rupfa

Uruhinja rwagaragaye mu mashusho runagwa n’umugabo bunyamaswa rwahise rupfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.