Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari urugero rufatika rugaragaza ko Umuryango w’Abibumbye washobora guhangana n’ibibazo bigenda bihindagurika.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yabivugiye mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho yasabye ibihugu bigize uyu Muryango gufata ingamba kugira ngo ubashe guhuza imikorere yayo n’ibibazo by’iki gihe.
Ati “Umuryango w’Abibumbye uracyafite umuko wo kugaragaza ko ushoboye guhangana n’isi ihinduka kandi itarangwa n’icyizere gihamye.”
Yavuze ko u Rwanda, rumaze imyaka 30 ruhuye n’ibibazo bikomeye bisa n’ibiri mu bice bitandukanye by’isi, rwabashije kubyikuramo rushingiye ku “bushobozi bwo kongera kwiyubaka nubwo habayeho inzitizi nyinshi.”
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yavuze ko icyatumye u Rwanda rubasha kongera kwiyubaka ari ihame ryoroshye, ryo kubaka inzego zifitiwe icyizere hashingiwe ku byo zigeraho n’ibyo zigeza ku baturage, aho kuba kugira ibyo ziyemeza gusa ariko ntibishyirwe mu bikorwa.
Ati “Icyatumye ibyo bishoboka ni ihame ryoroshye: inzego zibona ububasha n’icyizere biturutse ku byo zigeraho, atari ku byo zisezeranya abaturage, kandi zikabigaragaza uko imyaka ishira.”
Yibukije ko isi yahuye n’ibyorezo bitandukanye, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’impinduka zikomeye mu ikoranabuhanga, avuga ko mu bihe byinshi Loni yagaragaje ubushobozi bwayo ari ubwo gutabara nyuma yuko ibibazo byamaze kuba aho kubikumira.
Ati “Kenshi na kenshi, Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko ushoboye gutabara mu gihe ibibazo byamaze kuba kurusha kubikumira.”
Yavuze ko iyo myumvire yagize ingaruka zinyuranye cyane cyane mu bibazo by’amakimbirane.
Ikibazo cya RDC
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yatanze urugero ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavuze ko FDLR yakoze ibikorwa bikomeye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse igakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yavuze ko umuzi w’amakimbirane mu Burasirazuba bwa DRC ushingiye kuri politiki, ibibazo bimaze igihe, guhezwa kwa bamwe mu Banyekongo ndetse n’imiyoborere idashoboye.
Ati “Impamvu muzi z’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa DRC, zishingiye kuri politiki, kandi zishingiye ku bibazo bimaze igihe, guhezwa ndetse no kunanirwa kw’imiyoborere. Igisubizo na cyo rero kigomba kuba icya politiki.”
Yasabye impande zose zirebwa n’ibi bibazo, zirimo n’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi k’Umuryango w’Abibumbye, kugira ibyo zikora birimo gushyigikira ingamba ziri gukorwa zigamije kugera ku muti w’ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro.
Gukumira amakimbirane
Minisitiri w’Intebe yavuze ko gukumira ibibazo bitagomba kugarukira gusa ku makimbirane, ahubwo ko bikwiye no kwibanda ku mpamvu zituma Ibihugu bimwe bikomeza kugira intege nke.
Ati “Agaciro ko gukumira ibibazo karenze amakimbirane. Bisobanuye kandi ko gukemura ibibazo bituma Iibihugu bikomeza kugira intege nke imbere y’ubukene, ihungabana ry’ubukungu ndetse no guhezwa ku mahirwe.”
Ku bijyanye n’ivugururwa rya Loni rizwi nka UN80, Nsengiyumva yasabye ko hashyirwaho uburyo butuma Ibihugu bigira amahirwe angana mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Yavuze ko ikibazo isi ikwiye kwibazaho atari ukumenya niba ubufatanye bw’Ibihugu bugifite akamaro, ahubwo ari ukureba niba inzego mpuzamahanga ziteguye guhindura imikorere yazo kugira ngo zishobore guhangana n’ibibazo byo muri iki kinyejana no gutanga umusaruro ufatika.
RADIOTV10