Hashize umwaka n’igice Mukura VS na Amagaju FC bakirira imikino kuri Stade Kamena, kubera ibikorwa byo kuvugurura Stade Huye, ubu ikaba yamaze kuboneka, byatumye aya makipe agiye kujya ayikiniraho.
Imirimo yo kuyivugurura yatangiye muri Gicurasi 2025, igenda ihagarara kubera imbogamizi zitandukanye zirimo kubura ibikoresho. Kuri uyu wa Gatatu, abari bahawe kuyivugurura bayimurikiriye ubuyobozi, maze bemera ko itangira gukoreshwa.
Mu mirimo yakozwe kuri Stade Huye harimo gushyiramo imiyoboro y’amazi mu kibuga no gushyiramo ubwatsi bushya.
Stade Huye yari isanzwe yakira imikino mpuzamahanga nyuma y’uko u Rwanda rutsindiye Afurika y’Epfo mu mikino yo guhatanira kujya mu Gikombe cy’Isi, gusa kubera imiterere y’ikibuga CAF yarayihagaritse.
Iyi Stade Huye, mbere y’uko itangira kubakwa bushya mu 2010, yari izwiho kuba imbehe ya Mukura, kuko nta kipe yapfaga kuhivana.
Nyuma yo gushyirwa ku rwego mpuzamahanga, byatumye Akarere ka Huye gateza imbere, aho abashoramari bubatse amahoteli amakipe y’ibihugu acumbikamo mu gihe cy’amarushanwa runaka.
Ibi kandi byafashije Abanyarwanda bo mu zindi ntara kumenya Akarere ka Huye, iyo bajyaga kogereza Amavubi.
Ni ibyishimo ku ruhande rwa Mukura, kuko umwaka ushize yakiriye Rayon i Muhanga, APR ikayakira kuri Stade Kamena, ibi bikayiteza igihombo gikomeye.
Amagaju na yo yagize igihombo, yakiriye Rayon na APR kuri Stade Kamena ijyamo abantu 2,000, nyamara Stade Huye ikakira abantu 13,000.
Mukura yaherukaga kubona miliyoni 22 Frw ubwo yakiraga Rayon kuri Stade Huye mu 2025, mu gihe Amagaju yahakuye miliyoni 10 Frw ubwo yakiraga APR.
Abacuruzi bazamwenyura ubwo Rayon na APR zizajya i Huye icyarimwe, kuko amacumbi, ibinyobwa, ibyo kurya n’ubucuruzi bwabyo bizihuta.
Leonidas NDAYISABA
RADIOTV10