Wednesday, October 7, 2026
RW|EN
SIPORO

Hamenyekanye amakuru ashimangira ko u Rwanda rushobora kwakira Formula1 yaba igarutse muri Afurika nyuma y’imyaka 30

Hamenyekanye amakuru ashimangira ko u Rwanda rushobora kwakira Formula1 yaba igarutse muri Afurika nyuma y’imyaka 30

Irushanwa ryo gusiganwa ku tumodoka duto rizwi nka Formula 1 rigiye kugaruka ku Mugabane wa Afurika kuva mu 1993, aho u Rwanda rushobora kwakira irushanwa rya Grand Prix mu mwaka wa 2030, nk’uko amakuru aturuka mu bantu bakurikiranira hafi uyu mukino abivuga, ndetse bikaba bivugwa ko impungenge zari zihari nk’ikibuga, ziri gushakirwa umuti.

Amakuru yatangajwe na RacingNews365 avuga ko amasezerano ajyanye no kugeza Formula 1 mu Rwanda yaba yaragezweho, mu gihe itangazo rishobora gutangazwa ku mugaragaro mu mpera z’uyu mwaka, cyangwa se mu byumweru biri imbere.

Igihe ibi byaba bigezweho ‘Rwanda Grand Prix’ yaba ari ryo irushanwa rya mbere rya Formula 1 ribereye muri Afurika kuva mu 1993, ubwo Grand Prix ya Afurika y’Epfo yabereye ku kibuga cya Kyalami.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, amaze imyaka myinshi ayoboye gahunda yo gushaka ko Formula 1 iza mu Rwanda.

Muri 2024, ku bw’icyifuzo cya Perezida Kagame, u Rwanda n’ubundi rwakiriye Inama rusange ya FIA n’ibirori byo gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri motorsport. Muri ibyo birori ni bwo Kagame yongeye gushimangira umugambi w’u Rwanda wo kwakira irushanwa rya Formula 1.

Icyo gihe bamwe mu bakurikiranira hafi Formula 1 bagaragaje gushidikanya kuri uyu mugambi, ahanini bitewe n’uko u Rwanda rutari rufite ikibuga cyabasha kwakira irushanwa ryo ku rwego rwa Formula 1.

 

U Rwanda rugiye kubaka ikibuga cyihariye

Nubwo hari abashidikanyaga kuri uyu mugambi, u Rwanda rwakomeje kuwushyira imbere.

Perezida Kagame yitabiriye Grand Prix ya Azerbaijan mu 2025, aho yakomeje kugirana ibiganiro n’Umuyobozi wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, ndetse na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali.

Amakuru avuga ko hafashwe umwanzuro wo kubaka ikibuga gihoraho kizakira irushanwa rya Formula 1 mu Rwanda.

Iki kibuga giteganyijwe kubakwa mu Karere ka Bugesera hafi y’ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali. Mu mu bilometero hafi 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Igishushanyo mbonera cy’iki kibuga cy’uyu mukino wo gusiganwa ku tumodoka duto kizakorwa na WurzDesign, ikigo kiyoborwa na Alexander Wurz, wahoze ari umushoferi wa Formula 1 akaba yaraje kuba umuhanga mu gukora imbata cyangwa ibishushanyo by’ibibuga by’amarushanwa y’imodoka.

WurzDesign izakorana na Tilke Engineering, ikigo kizwiho gukora ibibuga by’imikino ya motorsport, ndetse kiri no mu mushinga wo gukora Qiddiya Speed Park muri Arabia Sawudite.

 

Afurika imaze igihe ishaka kugarura Formula 1

Kugarura Formula 1 muri Afurika ni gahunda imaze igihe iganirwaho.

Mu myaka ya vuba, Ibihugu bitandukanye byagerageje gushaka umwanya kuri kalendari ya Formula 1.

Muri Afurika y’Epfo, Kyalami, yari isanzwe yakira Grand Prix, ndetse n’Umujyi wa Cape Town, byombi byagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa.

Ibindi Bihugu birimo Maroc na Nigeria na byo byagiye bivugwa mu bashobora kwakira Formula 1.

Nubwo Formula 1 ikomeje kwakira ubusabe bwinshi buturuka hirya no hino ku Isi, abayobozi bakomeye muri uyu mukino bamaze igihe bavuga ko Afurika ikwiye kongera kugira umwanya kuri kalendari y’iri rushanwa.

Umushoferi w’icyamamare Lewis Hamilton, umaze kwegukana ibikombe by’Isi birindwi, ni umwe mu bamaze igihe bashyigikira cyane igitekerezo cyo kugarura Formula 1 muri Afurika.

Iki gitekerezo kandi cyagiye gishyigikirwa n’Umuyobozi wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, ndetse na Stefano Domenicali uyobora Formula 1.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 16 =