Wednesday, October 7, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ku nshuro ya mbere umuhanzikazi nyarwanda France Mpundu n’umugabo we Moctar bagaragaje imfura yabo

Ku nshuro ya mbere umuhanzikazi nyarwanda France Mpundu n’umugabo we Moctar bagaragaje imfura yabo

Umuhanzikazi nyarwanda France Mpundu n’umugabo we Moctar bagaragaje ku nshuro ya mbere umwana wabo baherutse kwibaruka, banasangiza abakunzi babo ubutumwa bw’amashimwe nyuma y’umwaka bamaze bakundana.

France Mpundu na Moctar bashyize hanze amafoto agaragaza umuryango wabo, ari na bwo berekanaga umwana wabo ku mugaragaro bwa mbere.

Mu butumwa bwaherekeje aya mafoto, France Mpundu yashimiye Imana ku rugendo rwiza amaze kugirana n’umugabo we, avuga ko umwaka bamaze bakundana wabahaye ibihe byiza ndetse ukabageza ku muryango mwiza barimo kubaka.

Yagize ati “Umwaka umwe. Ndashimira Imana kuri uru rugendo rwiza yaduhaye kugira ngo turubanemo.”

Yakomeje agira ati “Ndagushimira kuri buri mwanya, buri nseko, buri rwibutso, cyane cyane kuri uyu muryango mwiza turimo kubaka umunsi ku wundi.”

France Mpundu kandi yashimiye abantu bakomeza kubakurikirana, kubashyigikira no gusangira na bo ibyishimo by’urugendo rwabo.

Ati “Kandi ndabashimira mwebwe mukomeza kudukurikira, mukadushyigikira ndetse mugasangira natwe uru rugendo. Urukundo rwanyu rutuherekeza kurusha uko mwabitekereza.”

Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe France Mpundu na Moctar bizihiza umwaka umwe w’urukundo rwabo, bakaba barawusangiye n’ababakurikira babereka umuryango wabo ndetse banagaragaza ibyishimo n’amashimwe bafite ku rugendo bamazemo umwaka.

France Mpundu na Moctar bamenyaniye mu kiganiro ‘Secret Story’ gitambuka kuri shene ya Canal Magic, aho uyu mugabo ukomoka muri Niger wanaje kwegukana iri rushanwa, mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize ubwo bari muri iri rushanwa, yamwambikiyemo impeta y’urukundo amusaba ko bazarushingana.

France Mpundu n’umugabo we Moctar

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =