Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko abarwanyi ba FDLR bongeye gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu gace ka Shanje no mu nkengero zako, muri Teritwari ya Kalehe, bagatwika inzu z’abaturage ndetse n’isoko.
Mu itangazo AFC-M23 yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki Indwi Ukwakira 2026, yavuze ko guhera saa kumi n’igice za mu gitondo (04:30), ingabo zishyize hamwe zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, byumwihariko abarwanyi ba FDLR, zatangiye ibikorwa byo gusenya no gutwika ibintu mu gace ka Shanje.
AFC-M23 yavuze ko Inzu nyinshi z’abaturage zatwitswe, ndetse n’isoko ryo muri ako gace na ryo riratwikwa,” bikaba byarushijeho gukura abaturage mu byabo no kubabuza uburyo bwo kwitunga ndetse n’ahantu bakoreraga ubucuruzi.
AFC/M23 yavuze ko amakuru arambuye ku bijyanye n’ingano y’ibyangiritse ndetse n’uko haba hari abantu bahitanywe n’ibi bikorwa azatangwa nyuma.
AFC-M23 kandi yatangaje ko kuva ku wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2026 saa moya z’umugoroba (19:00), kugeza ku wa Gatatu, ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zikomeje kugaba ibitero ku gace ka Rugezi n’inkengero zako, mu karere ka Minembwe, hakoreshejwe indege zitagira abapilote zizwi nka drones.
Iri Huriro rirwanya ubutegetsi bwa Congo, ryavuze ko ibyo bitero bikomeje kuba mu gihe intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zari i Goma mu rwego rwo gushaka uburyo bwatuma haboneka umuti wa politiki w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
AFC-M23 yavuze ko gukomeza ibyo bikorwa nubwo izo ntumwa zari muri ako karere bigaragaza uburemere bw’ibi bibazo ndetse n’icyo yise “ukurenga kenshi ku masezerano yo guhagarika imirwano.”
Iri Huriro kandi ryongeye gushimangira ko kurinda abasivili bikomeje kuba kimwe mu byo rishyira imbere.
Riti “Kurinda abaturage b’abasivili bikomeje kuba inshingano y’ibanze. Ingabo zacu zikomeje kuba maso kandi ziteguye kurinda abaturage ibitero ibyo ari byo byose, mu buryo burangwa na disipulini, ubunyamwuga n’ubushake budacogora.”
Muri iki cyumweru Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru mu rwego rwa politiki rw’iri Huriro, bakiriye abahoze ari Abakuru b’Ibihugu, barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, bafite inshingano z’ubuhuza bugamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
RADIOTV10