Uruganda Inyange Industries Ltd rwagiranye ubufatanye na Rwanda Premier League itegura ikanakurikirana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, aho rwabaye umufatanyabikorwa uzajya utanga amazi yo kunywa mu marushanwa ya BK Pro League mu mwaka w’imikino wa 2026-2027.
Uru ruganda si rushya mu bufatanye mu bya siporo, kuko rusanzwe ruri no mu baterankunga b’irushanwa ryo gusiganwa ku magare, Tour du Rwanda, riba buri mwaka.
Ubu bufatanye buzatangira muri Nzeri 2026 kugeza muri Gicurasi 2027, aho Inyange Industries izajya itanga amazi afasha abakinnyi, abasifuzi ndetse n’amakipe yitabira iri rushanwa gukomeza kugira amazi ahagije ku munsi w’imikino no mu bikorwa bitandukanye bya shampiyona.
Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries, Biseruka James, yavuze ko uru ruganda rwishimiye kuba rwagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati “Umupira w’amaguru uhuza Abanyarwanda, kandi twishimiye kuba turi mu bawushyigikira. Gushyigikira abaturage bafite ubuzima bwiza kandi bakora siporo birenze ibicuruzwa byacu. Binyuze muri ubu bufatanye, turashaka kugira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda, ndetse tunibutsa buri wese, haba ku kibuga no hanze yacyo, ko kugira amazi ahagije ari ingenzi.”
Ku ruhande rwa Rwanda Premier League, Umuyobozi Mukuru wayo, Jules Karangwa, yavuze ko bishimiye gukorana na Inyange Industries, ashimangira ko ubu bufatanye ari andi mahirwe ku makipe ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange.
Yagize ati “Twishimiye gukorana na Inyange Industries. Aya ni andi mahirwe meza kuri twe no ku makipe yacu. Amazi ya Inyange ni ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Karangwa kandi yavuze ko Inyange Industries izajya ihemba umukinnyi witwaye neza kurusha abandi, uzajya ahabwa igihembo cya ‘Man of the Match’ nyuma ya buri mukino.
Ati “Byongeye kandi, Inyange izajya ihemba ‘Man of the Match’ muri buri mukino. Ibi bizagira uruhare mu gutera abakinnyi umwete wo guhatana no kugaragaza ubuhanga muri iyi shampiyona.”
Ubu bufatanye buje mu gihe BK Pro League y’umwaka w’imikino wa 2026-2027 iri gukinwa kuva muri Nzeri 2026, ikazasozwa muri Gicurasi 2027.
Inyange Industries yavuze ko yiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa bifasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza no guteza imbere siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru.
RADIOTV10