Miss Muyango Claudine, wari umaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, ubu akaba yagarutse mu Rwanda, yaciye amarenga ko yo gusubirayo mu gihe cya vuba.
Muyango yavuze ko yishimiye cyane igihe yamaze muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse ashimangira ko yamaze gutangira gukumbura Dallas n’abantu baho.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Muyango yagize ati “USA 🇺🇸 , It was such an Amazing To be with y’all🥺 I miss Dallas Already. Coming Back Sooon” Mu kinyarwanda bivuze ko “USA [Leta Zunze Ubumwe za America], byari byiza cyane kubana namwe. Natangiye gukumbura Dallas. Nzagaruka vuba.”
Aya magambo ya Muyango yatumye benshi bayabona nk’amarenga y’uko ashobora kongera gusubira muri America, cyane cyane muri Dallas, nubwo atatangaje igihe nyir’izina azagarukira.
Miss Muyango kandi yagaraje amashusho ubwo yari yagiye gufata ku ishuri imfura ye yabyaranye na Kimenyi Yves, aho yagaragaje ko yari amukumbuye bidasanzwe.
Miss Muyango Claudine yari amaze ukwezi muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yari yerecyejeyo ku wa 07 Nzeri 2026, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya AFRIMMA byabaye ku wa 12 Nzeri 2026, ariko ntiyahiriwe muri ibi bihembo byari birimo ibyamamare.

RADIOTV10