Ihuriro AFC/M23 ryamaganye ibirego n’amakuru y’ibinyoma akomeje gukwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo iby’uko ingabo z’u Rwanda ziri mu bice igenzura, n’ibyo kuba bwarakomeje kwita no gufata Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda nk’Abanyarwanda.
Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yavuze “Ikibazo cy’ingabo z’u Rwanda zivugwa ko ziri muri Congo, mu bice byabohowe kandi bicungwa na AFC/M23, ni ibinyoma by’ubutegetsi bwa Kinshasa bigaragaza politiki ishingiye ku ivangura, guheza, gucamo abantu ibice no kubashyira ku ruhande.”
Iri Huriro kandi rikomeza rivuga ko na none ku kibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda cyangwa Igiswahili bagafatwa nk’Abanyarwanda, ari ukwigiza nkana k’Ubutegetsi bwa Congo, kuko “bishingiye ku mateka y’Igihugu cyacu agaragaza neza ko muri Congo hari imiryango y’Abanyekongo bavuga izo ndimi, harimo n’Abatutsi b’Abanyekongo.”
AFC/M23 ivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze igihe bushyira imbere imvugo ivuga ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kandi barwanira muri AFC/M23 ari abanyamahanga baturutse mu Rwanda, aho kuba Abanyekongo.
Iri huriro rivuga ko iyi mvugo ishingiye ku kuvanga ururimi, inkomoko n’ubwenegihugu, kandi ko ishobora gukomeza amacakubiri no guha imbaraga ivangura rishingiye ku ndangamuntu.
AFC/M23 kandi yavuze ko raporo n’ibirego bitandukanye birebana n’ibihugu by’abaturanyi ba RDC, hamwe n’ibivugwa ku nkunga y’amahanga, bishobora gutuma habaho imyumvire yo kwibasira abaturage bavuga Igiswahili n’Abatutsi b’Abanyekongo.
Iri huriro ryamaganye by’umwihariko uburyo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bari mu mutwe w’ingabo wa Armée Révolutionnaire Congolaise (ARC) bagaragazwa nk’abanyamahanga cyangwa abateye Igihugu.
Rivuga ko kubafata muri ubwo buryo ari ivangura no kubashyira ku ruhande, kandi ko bishobora gukomeza ibice n’amacakubiri bimaze igihe bigaragara muri sosiyete ya RDC.
AFC/M23 yavuze ko mu bice igenzura kandi icunga, kuba umuntu avuga Ikinyarwanda cyangwa urundi rurimi bidakwiye kuba impamvu yo kumushyira mu byiciro cyangwa kumwambura ubwenegihugu.
Riti “Abaturage ba Congo bo mu miryango migari itandukanye n’abavuga indimi zitandukanye babana kandi basangiye ahantu hamwe. Ururimi Umunyekongo avuga ntirukwiye na rimwe kuba impamvu ifatika yo kumwambura ubwenegihugu bwe cyangwa uburenganzira bwe.”
AFC/M23 yavuze ko DRC ari igihugu kigizwe n’abaturage bafite indimi, imico bitandukanye, bityo ko ibyo abantu batandukaniyeho bikwiye gufatwa nk’umutungo w’Igihugu, aho kuba igikoresho cyo gukemanga, cyangwa guheza bamwe ku burenganzira bafite.
Iri huriro ryasoje rivuga ko nta Munyekongo ukwiye gufatwa nk’umunyamahanga mu gihugu cye kubera gusa ko avuga Ikinyarwanda cyangwa Igiswahili.
RADIOTV10