Friday, October 9, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ouédraogo umugabo wa Vestine yatanze umucyo ku makuru yamuvugwagaho ko yahunze ubutabera bw’u Rwanda

Ouédraogo umugabo wa Vestine yatanze umucyo ku makuru yamuvugwagaho ko yahunze ubutabera bw’u Rwanda

Idrissa Ouédraogo, umugabo wa Ishimwe Vestine, yasobanuye impamvu yagiye mu mahanga mu gihe habura iminsi micye ngo urubanza rwe na Vestine rusomwe, ahakana amakuru yavugaga ko yahunze ubutabera bw’u Rwanda.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, Ouédraogo yafashe indege yerekeza hanze y’u Rwanda, aho ari gukurikirana ibikorwa bye by’ubucuruzi. Yavuze ko kuba ari mu mahanga bitavuze ko yahunze ubutabera, kuko nta tegeko ryamubuza gukomeza ibikorwa bye bisanzwe.

Urugendo rwe rwabaye habura iminsi ibiri ngo urubanza rwe na Vestine rusomwe mu ruhame, hagafatwa umwanzuro ku bijyanye no gupimisha DNA kugira ngo hamenyekane niba hari impamvu zihari zo kubikora.

Isomwa ry’urwo rubanza ryaje gusubikwa, ryimurirwa ku wa 14 Ukwakira 2026. Nyuma y’aho, hakwirakwiye amakuru yavugaga ko Ouédraogo yatorotse ubutabera ndetse ko mu rukiko yari yarivuguruje ku bijyanye no gupimisha DNA.

Ouédraogo yatangaje ko ababazwa n’abantu bakwirakwiza amakuru atari yo agamije kwangiza izina rye mu ruhame.

Yagaragaje ko kuba yaritabaje ubutabera kugira ngo ikibazo cye na Vestine gikemurwe bitavuze ko agomba guhagarika ibikorwa bye by’ubucuruzi. Yongeyeho ko kujya mu mahanga bitavuze ko atazagaruka mu Rwanda, kuko ahafite ibikorwa akurikirana ndetse n’urundi rubanza azitabira mu gihe kiri imbere.

Ouédraogo yavuze ko isubikwa ry’isomwa ry’urubanza rwe ryamubereye amahirwe, kuko yifuza ko umwanzuro uzafatwa azaba ahari. Ati “Nifuza gukora ibishoboka byose ku buryo umwanzuro uzasomwa mpari.”

Ouédraogo ari mu bushoramari bw’imodoka n’imashini zikora imirimo iremereye

Idrissa Ouédraogo ari hanze

Amakuru avuga ko ko Idrissa Ouédraogo afite ibikorwa by’ubushoramari birimo imodoka zitwara imizigo n’imashini zifashishwa mu guterura, kwikorera no gusunika ibintu biremereye.

Ibyo bikorwa biri mu byo ari gukurikirana mu gihe ari hanze y’u Rwanda. Gusa, ntiharamenyekana niba imodoka n’imashini ari gushoramo imari azabizana mu Rwanda cyangwa niba bigenewe gukorera mu bindi bihugu.

Ouédraogo ashimangira ko gukomeza ibikorwa bye by’ubucuruzi bitavuze guhunga ubutabera, ahubwo ko ari inshingano asanzwe afite mu gushaka no guteza imbere amahirwe y’ishoramari.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =