Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yavuze ko atifuza guhangana mu mirwano n’icyamamare mu mukino w’iteramakofe, Mike Tyson, ubwo yamuzanaga mu gikorwa cyo kwamamaza cyabereye i Syracuse.
Trump yagaragaye ari kumwe na Tyson, wahoze ari umukinnyi ukomeye mu mukino w’iteramakofe ku rwego rw’isi, avuga ko ari umwe mu bantu atakwifuza guhangana na bo mu mu mukino w’iteramakofe.
Trump yavuze ko yibuka uko Tyson yitwaraga mu mikino ye, aho yatsindaga abo bahanganye mu buryo bwatumaga benshi bamugirira ubwoba. Yagize ati “Sinifuza kurwana na we.”
Yakomeje avuga ko Tyson yari umuntu uteye ubwoba igihe yari akiri mu bihe bye byiza mu mukino w’iteramakofe. Trump yagize ati “Yari umuntu uteye ubwoba.”
Nyuma yo kuvuga ku mbaraga Tyson yagaragazaga ubwo yabaga ari ahakinirwa uyu mukino hazwi nka ring, Trump yanamushimiye uko agaragara muri iki gihe, anongeraho urwenya avuga ko asa neza kurushaho ugereranyije n’uko yasaga mu myaka 30 ishize.
Mike Tyson ni umwe mu bakinnyi b’iteramakofe bazwi cyane ku isi. Yamenyekanye kubera imbaraga, umuvuduko n’uburyo bwo gutsinda abo bahanganye, ndetse yabaye umwe mu bakinnyi bakiri bato begukanye igihembo cy’umukinni w’isi mu cyiciro cy’abafite ibilo byinshi.
Kugaragara kwa Tyson hamwe na Trump byabereye mu gikorwa cyabereye i Syracuse, aho Perezida wa Amerika yakomeje ibikorwa bye bya politiki n’ibiganiro n’abamushyigikiye.
RADIOTV10