Saturday, October 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ruhango: Polisi yafashe abasore 4 bafatiwe mu bujura bw’ihene 6

Ruhango: Polisi yafashe abasore 4 bafatiwe mu bujura bw’ihene 6

Abasore 4 bakekwaho kwiba ihene 6 z’abaturage bafatiwe mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gisali, Umudugudu wa Gisali, mu Karere ka Ruhango, ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze. Izo hene zasubijwe ba nyirazo bashimira polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwa no kugaruza amatungo yabo.

Abafashwe ni Niyomugabo Joseph w’imyaka 18, Ishimwe Straton w’imyaka 19, Nshimiyumukiza Claude w’imyaka 17 na Dushimimana Maurice w’imyaka 19, ukekwaho gutwara moto yari ipakiyeho izo hene.

Ihene 6 zaketsweho kwibwa ni iza Nyirangirayindimwe Fortunée na Ntakirutimana Emmanuel.

Nyuma yo gusubizwa amatungo yabo, ba nyirayo bashimye Polisi n’izindi nzego zabafashije kongera kubona ihene zabo.

Nyirangirayindimwe Fortunée yagize ati: “Turashimira Polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwaho kutwiba ihene, zigafatwa tukazisubizwa. Twari twababajwe no kuzibura, ariko turishimira ko twongeye kuzibona.”

Ntakirutimana Emmanuel na we yagize ati: “Turashimira inzego z’umutekano n’iz’ibanze ku bufatanye zagize kugira ngo abakekwa bafatwe, ihene zacu zigaruzwe kandi tuzisubizwe. Turifuza ko ubufatanye nk’ubu bukomeza kugira ngo ibyaha by’ubujura bicike burundu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage, Polisi n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati: “Turashimira abaturage n’inzego z’ibanze bagize uruhare mu gufatanya gutahura abakekwaho ibyaha. Ubu bufatanye ni ingenzi mu gukumira ibyaha no gufata ababikekwaho. Turasaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, kuko bifasha inzego z’umutekano gukurikirana no gukemura ibyaha vuba.”

CIP Kamanzi yongeyeho ati: “Abaturage bagomba kwirinda kugura amatungo bakeka ko yibwe, kandi abafite amakuru ku bikorwa nk’ibi bakayageza kuri Polisi cyangwa ku zindi nzego zibishinzwe.”

Abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Abari bibwe amatungo yabo bayasubijwe

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 7 =