Sunday, October 11, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Guverinoma y’u Rwanda yahumurije abakorera mu isoko ryafashwe n’inkongi y’umuriro

Guverinoma y’u Rwanda yahumurije abakorera mu isoko ryafashwe n’inkongi y’umuriro

Guverinoma y’u Rwanda yahumurije abacuruzi, abikorera n’abandi bakoreraga mu Isoko rya Musanze rizwi nka GOICO, ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo ku wa 10 Ukwakira 2026, ibizeza ubufatanye mu kurisana kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bizongere gusubukurwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 11 Ukwakira 2026, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abacuruzi n’abandi bose bagizweho ingaruka n’iyi nkongi, ndetse n’imiryango yabo.

Yashimiye inzego zitandukanye n’abaturage bagize uruhare mu bikorwa byo gutabara, by’umwihariko ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bafatanyije mu guhangana n’uyu muriro.

Guverinoma yashimye uruhare rwabo mu gukumira ko habaho abantu bahasiga ubuzima, ndetse no kubuza umuriro gukwirakwira mu zindi nyubako z’ubucuruzi zegeranye n’isoko.

Iri tangazo rigaragaza ko abantu babiri bakomeretse byoroheje, mu gihe abandi 15 bahungabanyijwe n’iyi nkongi bakajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Abenshi muri bo bamaze gusezererwa mu bitaro, mu gihe abandi babiri bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.

Ku bijyanye n’icyateye iyi nkongi, inzego zibifitiye ububasha zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yijeje ko izafatanya n’ababigizemo uruhare mu bikorwa byo gusana isoko rya Musanze, hagamijwe gutuma ibikorwa by’ubucuruzi byari bisanzwe birikorerwamo byongera gusubukurwa.

Iyi nkongi yibasiye iri soko ni igihombo ku bacuruzi n’abandi barikoreragamo, mu gihe hategerejwe ibisubizo by’igenzura ku cyayiteye n’ingamba zizafatwa kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bisubire mu buryo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + three =