Real Madrid ikomeje kugaragaza kutishimira imisifurire iri guhura nayo muri shampiyona ya Esipanye “La Liga”
Kuri uyu wa gatandatu , taliki ya 10 Ukwakira 2026, Real Madrid yatsinze Villareal igitego kimwe ku busa, ariko ntibyabujije umutoza wayo José Mourinho, kongera kugaragaza ko atashimishijwe n’ikarita y’umutuku yahawe Vinicius Junior.
Mu kugaragaza ko atishimye, Mourinho yanze kwitabira ikiganiro n’abanyamakuru cya nyuma y’umukino nkuko bisanzwe , ndetse abakinnyi banga no gutanga interview aho basohokera basubira mu rwambariro (mixt zone).
Real Madrid imaze imikino itari mike itishimira imisifurire, yongeye kugaragaza uburakari nyuma y’icyemezo cyo guha ikarita itukura Vinícius Júnior, muri uyu mukino yari amaze gutsindamo igitego cya kabiri, ariko abasifuzi bagarutse ku ikosa , bahitamo kwanga igitego ahubwo bamuha ikarita itukura.
Umwe mu bahagarariye shampiyona ya Espagne, La Liga, ni we wabwiye abanyamakuru bari mu cyumba kiberamo interview n’abatoza ko Mourinho ataza kucyitabira
Radiyo COPE yatangaje ko uyu mutoza ukomoka muri Portugal yumvaga ko bishobora kumugora kwifata mu gihe yaba agiye kugira icyo avuga ku misifurire y’uwo mukino, ahitamo kwirinda kuvuga amagambo ashobora kumuteza ibihano, cyane ko Real Madrid ifite imikino ikomeye imbere yayo, izahurami na Sevilla na FC Barcelona (El Classico).
Mu gihe Vinicius yahabwa imikino itatu y’ibihano, yazasiba iyi mikino irimo El Classico.
Ibi byose biri kugaragaza umwuka w’uburakari uri muri Real Madrid ku misifurire.
Mu mukino Real Madrid yatsinzwemo na Atletico Madrid, myugariro wayo Dean Huissen naho yari yahawe ikarita itukura , icyo gihe Jose Mourinho yabwiye itangazamakuru ko Atletico Madrid yari kuba yahawe amakarita abiri atukura, ariko ntibyakorwa, ahubwo ihabwa ikipe atoza gusa.

RADIOTV10