Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko imibare y’ibanze igaragaza ko ibimaze kumenyekana byahiriye mu nyubako ya GOICO Plaza yanakoreragamo isoko rya Musanze, bifite agaciro ka Miliyari 30 Frw.
Ni nyuma yuko iyi nyubako ifashwe n’inkongi y’umuriro, igashya igakongoko ibice byose byo hejuru uretse igice cyo hasi cyabashije kurokoka.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yavuze ko nubwo ibyari muri iyi nyubako byangiritse, ariko nibura hari n’ibyo umuntu yashima.
Ati “Turashima ko nta muntu wahaburiye ubuzima, turashima ko igice cyo hasi kitafashwe n’inkongi, ariko kugeza ubu turanihanganisha imiryango y’abagera kuri 17 bagiye kwa muganga.”
Muri aba bajyanywe kwa muganga kubera iyi nkongi y’umuriro, harimo babiri bakomerekeyemo, n’abandi 15 bagize ikibazo cy’ihahamuka, ariko kugeza ubu bakaba bameze neza.
Mugabowagahunde avuga ko inzego zishinzwe iperereza zirimo Urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, zatangiye gukusanya amakuru n’ibimenyetso kugira ngo zimenye icyateye iyi nkongi y’umuriro.
Yavuze ko kandi hagikusanywa amakuru y’agaciro k’ibyangirikiye muri iyi nkongi, y’umuriro, ariko ko amakuru y’ibanze hari ibyo yagaragaje kugeza ubu.
Ati “Inyubako ubwayo yari ifite agaciro ka Miliyari zigera kuri cumi na zirindwi (17 000 000 000 Frw) ndetse imibare y’ibanze ikaba itubwira ko yari irimo ibicuruzwa bigera kuri miliyari mirongo itatu (30 000 000 000 Frw) ariko iperereza riracyakomeza kugira ngo tumenye imibare nyayo.”
Bamwe mu bacuruzi bakoreraga muri iyi nyubako bavuga ko ibicuruzwa byabo byose byatikiriye muri iyi nkongo, aho abenshi bavuga ko byari bifite agaciro ko hejuru.
Alex Murengera, wari ufite iduka ry’ibikoresho bya Electronic birimo televiziyo, amaradio ndetse n’ibindi, avuga ko ryari rifite agaciro kagera muri miliyoni 120 Frw.
Uyu mucuruzi avuga ko nta gicuruzwa na kimwe yigeze arokora muri iyi nkongi, ku buryo na we yumva kugira azongere yubure umutwe ari ihurizo rikomeye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, yagize iti “Twihanganishije kandi twifatanyije n’abacuruzi, abikorera, abakoreshaga isoko rya Musanze (GOICO) ndetse n’imiryango yose yagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye iri soko ku gicamunsi cyo ku itariki ya 10 Ukwakira 2026.”
Guverinoma y’u Rwanda kandi yizeje ubufatanye mu bikorwa byo gusana iyi nyubako kugira ngo ubucuruzi bwakorerwagamo busubukurwe mu gihe cya vuba.
RADIOTV10