Monday, October 12, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagaragaje akababaro yatewe n’inkongi yibasiye inyubako ya GOICO

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagaragaje akababaro yatewe n’inkongi yibasiye inyubako ya GOICO

Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yageneye ubutumwa bw’ihumure abantu bose bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi ya GOICO Plaza mu Mujyi wa Musanze, agaragaza ko ari igihombo gikomeye ku bahakorera no ku miryango yabo.

Mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru tairki 11 Ukwakira 2026, Musenyeri Harolimana  uri i Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko yababajwe n’amakuru y’inkongi y’umuriro yibasiye iyi nyubako, ashimangira ko ibikorwa byahakorerwaga byari bifite uruhare rukomeye mu buzima bw’abaturage.

Yagize ati “Namenye amakuru y’incamugongo y’ibyago byabaye mu Mujyi wa Musanze, aho inyubako y’ubucuruzi GOICO Plaza yaraye ihiye.”

Yakomeje agaragaza ko gushya kw’iyi nyubako ari igihombo gikomeye, bitewe n’ingaruka byagize ku bantu bari bahafite ibikorwa by’ubucuruzi no ku miryango yabo, ndetse no ku mibereho y’abaturage muri rusange.

Musenyeri Harolimana yagize ati: “Nifatanyije mu kababaro n’abantu bose iyo nkongi yagizeho ingaruka ku buryo butandukanye kandi ndabihanganishije. Ndasaba Imana ngo haboneke ubutabazi ku mpande zose ku bagizweho ingaruka n’ibyo byago byatugwiririye.”

Yasabye abantu bafite umutima mwiza gukomeza kwegera no gufasha abagizweho ingaruka n’iyi nkongi, anashimira inzego zitandukanye zikomeje kwita ku bahuye n’ibi byago.

Yagize ati: “Ndasaba abafite umutima mwiza ngo bakomeze kuba hafi abagizweho ingaruka zinyuranye z’iyi nkongi kandi ndashimira inzego zinyuranye zikomeje kubitaho.”

Uyu mwepiskopi kandi yasabye abahuye n’iki gihombo gukomeza kugira ukwizera, avuga ko kwizera Imana bishobora kubahumuriza no mu bihe bikomeye.

Yagize ati: “Ndabasabira kugira ngo bahozwe no kwizera Imana no mu bihe bikomeye, kuko idatererana abayo.”

Ubu butumwa bwa Musenyeri Vincent Harolimana bwiyongera ku butumwa bw’ihumure n’ubufasha bukomeje guhabwa abantu bagizweho ingaruka n’inkongi yibasiye GOICO Plaza, imwe mu nyubako y’ubucuruzi izwi mu Mujyi wa Musanze.

Musenyeri Vincent Harolimana yihanganishije abagiriye ibyago muri iriya nkongi

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 5 =