Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byahindaguritse nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, atangaje ko u Burusiya bugiye kongera kohereza ibikomoka kuri peterori ku isoko mu gihe ibitero bikomeje kwibasira Arabie Saoudite.
Ibi biciro byazamutse, aho kugeza saa 09:23 z’isaha ngengamasaha, igiciro cya peteroli itunganyije yo mu bwoko bwa Brent cyari cyazamutseho amadolari 0.69, angana na 0.7%, kigera ku madolari 105.41 kuri buri kagunguru.
Ni mu gihe igiciro cya Peteroli ya West Texas Intermediate (WTI), ikoreshwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za America, cyari kimaze kwiyongeraho amadolari 0.57, angana na 0.6%, igera ku madolari 92.42 kuri buri kagunguru.
Iri hindagurika ry’ibiciro rije nyuma y’ibitero byagabwe kuri Arabie Saoudite, bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’ibikorwa byo gutwara peteroli n’andi mavuta akoreshwa mu nganda n’ubwikorezi.
Umutwe w’Aba-Houthis wo muri Yemen ushyigikiwe na Iran, wavuze ko ari wo wagabye igitero cyo ku wa Gatandatu ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Riyadh, umurwa mukuru wa Arabie Saoudite. Icyo gitero cyahitanye abantu 13, abandi barenga 300 barakomereka. Ku Cyumweru na bwo hakurikiyeho ibindi bitero.
Byongeye kandi, muri uku kwezi hagaragaye ibindi bitero byibasiye ubwoto butwara peteroli bunyura mu Nzira ya Hormuz, bikaba bishobora kugira ingaruka ku izamuka ry’ibicuruzwa bya peteroli byoherezwa hanze y’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati ryari ryatangiye kugabanuka muri Nzeri.
Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe gukurikirana umutekano w’ubwikorezi bwo mu mazi, United Kingdom Maritime Trade Operations (UKMTO), cyatangaje ko ubwato butwara ibicuruzwa bwagabweho igitero cya drone hafi ya Sohar muri Oman, mu gihe ubundi bwato bwangiritse ubwo bwanyuraga mu Nzira ya Hormuz.
Ibi bibazo bikomeje gutuma abasesengura amasoko y’ingufu bakurikirana uko ibiciro bya peteroli bizitwara mu mezi ari imbere.
Banki ya Goldman Sachs, mu isesengura ryayo, yazamuye igiciro iteganya ko peteroli ya Brent izaba ifite mu Kuboza, ikivana ku madolari 85 ikigeza ku madolari 90 kuri buri kagunguru. Iyo banki ivuga ko mu giciro giteganyijwe harimo n’inyongera y’amadolari arenga 20 kuri buri kagunguru, aterwa n’impungenge z’umutekano n’ihungabana ry’isoko.
Yongeyeho ko peteroli ya WTI ishobora kugurishwa ku mpuzandengo y’amadolari 81 kuri buri kagunguru mu Kuboza 2026, ikazagera ku madolari 73 muri 2027.
RADIOTV10