Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, bwatangaje ko bwakiriye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bukomeza abacururizaga mu nyubako ya GOICO Plaza yafashwe n’inkongi y’umuriro, bubasaba kudacika intege bunabibutsa ko yari yagezweho ku bw’imbaraga z’Abanyarwanda kandi zigihari.
Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize, inyubako ya GOICO Plaza yanakoreragamo isoko rya Musanze, ifashwe n’inkongi y’umuriro, ibyari mu magorofa yo hejuru byose bigashya bigakongoka.
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko bakiriye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika bukomeza ababuriye ibyabo muri iyi nyubako.
Yagize ati “Ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni ubutumwa budufata mu mugongo kandi bunadokomeza kandi ubwo butumwa babutugejejeho, tunashimira Umukuru w’Igihugu ku kuba yabanye n’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru.”
Yakomeje agira ati “Icyari gikubiyemo gikomeye ni ukudusaba kudacika intege, tukazirikana ko GOICO kugira ngo ibeho yavuye ku mbaraga z’ubufatanye no gushyira hamwe, ubutumwa bukadusaba gukomeza gushyira hamwe ko n’ibirenze ibi bizashoboka.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakomeje avuga ko nk’inzego z’ibanze zisabwa gukomeza gutega amatwi abacururizaga muri iyi nyubako, kugira ngo buri wese agaragaze ikibazo fite.
Ati “Yaba uwari ufite igishoro kinini, yaba uwari ufite igishoro giciriritse, ari abo bafite ubwishingizi n’abatabufite, ufite ideni ryo muri Banki, utarifite kugira ngo twumve ubuvugizi buri wese akeneye, hanyuma ubwo buvugizi nabwo twumve ubushoboka buze gutangwa kandi mu gihe cya vuba.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kandi kuri iki Cyumweru nyuma y’umunsi umwe iriya nyubako ifashwe n’inkongi y’umuriro, yatangaje amakuru y’ibanze yagaragaje ko ibyari muri iyi nyuba byari bifite agaciro ka miliyari 30 Frw.
Ni mu gihe kandi iyi nyubako yo yari ifite agaciro k’agera kuri miliyari 17 Frw, aho Guverinoma y’u Rwanda yizeje gutanga ubufasha mu kuyisana kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi byakorerwagamo bisubukurwe mu gihe cya vuba.
RADIOTV10