Tuesday, October 27, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hatangajwe ibihano bishya biremereye ku biba amazi ya WASAC mu Rwanda

Hatangajwe ibihano bishya biremereye ku biba amazi ya WASAC mu Rwanda

Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) cyatangaje ibihano bishya ku bantu n’ibigo byiba amazi, aho amafaranga acibwa bitewe n’icyiciro cy’inyubako cyangwa ibikorwa byakorewemo ubwo bujura, kugira ngo basubizwe amazi, aho hari amande agera kuri miliyoni 5 Frw.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 26 Ukwakira 2026, WASAC yagaragaje ko ibihano ku bujura bw’amazi bizatangira gukurikizwa ku wa 1 Ugushyingo 2026, bigasimbura ibyakoreshwaga kuva mu 2015.

Iri tangazo rigaragaza ko ibihano bizajya bishingira ku cyiciro cy’inyubako cyangwa ahantu amazi yibwe, aho amafaranga acibwa atangirira kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku nzu yo guturamo, umuntu uzafatwa yiba amazi azajya acibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 Frw). Umuntu uzatanga amakuru afasha kumenya ubwo bujura azahabwa igihembo cy’ibihumbi 50 Frw.

Ahakorerwa imirimo yo kubaka inzu itageretse, ahororerwa amatungo cyangwa ahuhirwa imyaka, igihano ni miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 Frw), naho uwatanze amakuru agahabwa ibihumbi 100 Frw.

Ku bakorera ibikorwa byo kubaka inzu igeretse cyangwa inzu nyinshi zitageretse ziri ahantu hamwe, hazwi nka estates, igihano kizaba miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw). Uwatanze amakuru kuri ubwo bujura azagenerwa ibihumbi 100 Frw.

Iki gihano cya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda ni na cyo kizajya gicibwa uruganda, inzu y’ubucuruzi, hoteli, icumbi, akabari, resitora, ikinamba, igaraji, ahogerezwa muri piscine, ndetse n’ahakorerwa ibigo bya Leta cyangwa iby’abikorera, birimo amashuri n’amavuriro.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ubujura bw’amazi, WASAC yasabye abafatabuguzi bayo kwirinda ibikorwa byo kuyiba no gutanga amakuru ku babikora, kugira ngo hafatwe ingamba zo kurengera iyi serivisi.

Ikigo kandi cyatangaje ko abafatabuguzi bafungiwe amazi kubera kutishyura fagitire ku gihe, kuyiba cyangwa izindi mpamvu, bazajya bishyura amafaranga 20.000 Frw kugira ngo bongere gufungurirwa amazi.

Aya mafaranga yo gusubizwa serivisi y’amazi na yo azatangira gukurikizwa ku wa 1 Ugushyingo 2026.

WASAC yasabye abafatabuguzi kwishyura fagitire z’amazi ku gihe no kwirinda ubujura bw’amazi kugira ngo badahura n’ibihano bishya byatangajwe.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 1 =