Colonel de Police Polisi Étienne Citegetse wahoze ayobora Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda n’ibinyabiziga (PSR) mu Burundi, byamenyekanye ko yatawe muri yombi, abanza gufungirwa mu kigo gishinzwe ubutasi, nyuma aza koherezwa muri Gereza na yo iratamenyekana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi, cyatangaje ko Colonel de Police Polisi Étienne Citegetse, yimuriwe muri gereza ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026, nyuma yuko yari amaze impera z’icyumweru afungiye mu kigo cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (SNR).
Citegetse ari mu bapolisi nbane batawe muri yombi ku wa Gatanu i Bujumbura, bakekwaho kugira uruhare muri ruswa ijyanye no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Burundi avuga ko aba bapolisi bamaze impera z’icyumweru babazwa n’urwego rw’iperereza. Gusa.
Amakuru ava hafi y’iperereza avuga ko mbere yo kwimurirwa muri gereza, Citegetse yabanje gukora ihererekanyabubasha mu rwego yari ayoboye. Gusa, aho yajyanywe ntiharamenyekana, nubwo hari abakeka ko ashobora kuba yaroherejwe muri gereza yo mu majyaruguru y’igihugu.
Uwamusimbuye ku buyobozi bwa PSR, Colonel wa Polisi Jean Marie Kabura, na we bivugwa ko yahamagajwe akabazwa n’urwego rw’iperereza. Icyakora, impamvu zatumye abazwa n’icyakurikiyeho ntibyari byamenyekanye kugeza ku wa Mbere.
N’abo bapolisi bandi batawe muri yombi, barimo abapolisi bato n’abofisiye bato, amakuru ku byo bari gukurikiranwaho n’aho bafungiye yari ataramenyekana. Kugeza ubu, inzego z’u Burundi ntizari icyo zitangaza ku mugaragaro kuri ibi byabaye.
Mu ntangiriro za Kanama 2026, Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko yongeye gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga zifite ikoranabuhanga rya biyometiri, nyuma y’imyaka irenga ibiri iyo serivisi yarahagaze. Gusa, nta rwego rwemeje ku mugaragaro ko ifungwa ry’aba bapolisi rifitanye isano n’itangwa ry’izo mpushya.
RADIOTV10