Tuesday, October 27, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda rufite Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mushya

U Rwanda rufite Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mushya

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi banyuranye barimo Claudette Mukashyaka wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, asimbura Alexis Kamuhire wari urangije manda ye imwe yatangiye mu Ukwakira 2021.

Ishyirwaho rya Claudette Mukashyaka ryatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mukashyaka wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubukungu byumwihariko mu bugenzuzi, kuko kuva mu 2021, yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imbere muri Banki ya I&M Bank Rwanda.

Iyi nzobere ifite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, afite amanota yo hejuru, yanabaye kandi Umugenzuzi udahoraho hanze (External Audithor) mu Biro Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Mukashya wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yasimbuye Alexis Kamuhire wari muri izi nshingano kuva mu kwezi k’Ukwakira 2021 asimbuye Obadiah Biraro wari umaze imyaka icumi kuri uyu mwanya, aho uyu yasimbuye we yari amaze manda ebyiri.

Mukashyaka Claudette wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Uretse Mukashyaka wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Inama y’Abaminisitiri yanashyizeho Kubwimana Gratien nk’Umugenzuzi Mukuru Wungirije.

Kubwimana yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imiyoborere y’Ibanze, Imishinga ndetse n’Ubugenzuzi bwihariye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva muri 2024.

Uyu wagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije, yanakoze indi mirimo inyuranye mu bijyanye n’Ubugenzuzi, kuko mu bihe byatambutse yabaye Umugenzuzi w’imbere ndetse n’ushinzwe ubukungu mu bigo naza Minisiteri binyuranye birimo Urwego Ngenzuramikorere RURA, MINECOFIN no mu yahoze ari KIST.

Kubwimana Gratien ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu ndetse n’iy’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’Imiyoborere y’Imishinga y’Ubucuruzi, asanzwe ari Umunyamuryango wa ACCA na ICPAR.

Inama y’Abaminisitiri kandi yashyize mu myanya abayobozi muri Komisiyo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, barimo Nyiragwaneza Athanasie wagizwe; Bangayandusha Viateur, na Umutoni Aissa, bose bagizwe Abakomiseri.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − eight =