Tuesday, October 27, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Bernard Makuza ari kumwe n’abarimo Brig.Gen.Rwivanga uyobora EASF basuye ibikorwa bya Gisirikare muri Ethiopia

Bernard Makuza ari kumwe n’abarimo Brig.Gen.Rwivanga uyobora EASF basuye ibikorwa bya Gisirikare muri Ethiopia

Bernard Makuza, Perezida w’Akanama k’Inararibonye z’Umuryango w’Ingabo ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF), ari kumwe n’abarimo Brig. Gen. Ronald Rwivanga, basuye ibikorwa n’ibikoresho by’uyu mutwe biri muri Ethiopia.

Ni mu ruzinduko Bernard Makuza arimo muri Ethiopia, aho ubwo yari kumwe n’abandi banyamuryango bane b’iyi Nama y’Inararibonye za EASF, basuraga ibi bikorwa biherereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Mu ruzinduko rwabo, Brig. Gen. Ronald Rwivanga yabanje kugeza kuri izi ntumwa amakuru ajyanye n’ibikorwa bya EASF, anazisobanurira inshingano z’uyu muryango n’imikorere yawo.

Nyuma y’ibiganiro, aba bayobozi basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo za EASF ndetse n’ikigo cyayo cy’ibikoresho bifasha ibikorwa bya gisirikare (Logistics Base).

Iki kigo gifasha mu gutanga ibikoresho n’izindi serivisi zikenerwa kugira ngo ibikorwa bya gisirikare bya EASF bishobore gushyirwa mu bikorwa.

Beranard Makuza kandi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2026, yanakiriwe na Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf.

Mu biganiro bagiranye uyu Muryango ndetse n’iyi nama y’inararibonye za EASF, impande zombi ziyeme kongerera imbaraga no guha umwanya ufatika izi nararibonye mu gukemura amakimbirane no kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, hifashishijwe inzira z’ibiganiro.

Banashimangiye ko inzira z’ubuhuza n’iz’ibiganiro bya dipolomasi, ari byo bikwiye kuza ku isonga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’amakimbirane byaba byavutse.

Mu mikorere y’Akanama k’Inararibonye ka EASF, gafite inshingano zo gukumira amakimbirane no kuyakemura hisunzwe inzira z’ibiganiro n’ubuhuza, byose bigamije kuzanira amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Bernard Makuza ari kumwe n’abarimo Brig Gen Rwivanga basuye ibikorwa bya gisirikare bya EASF

Kuri uyu wa Mbere kandi yari yanahuye na Perezida wa Komisiyo ya AU

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + twelve =