Tuesday, October 27, 2026
RW|EN
SIPORO

Bukayo Saka yagejeje ku bitabiriye Ballon d’Or inkuru ikora ku mutima y’umwana wo mu Rwanda

Bukayo Saka yagejeje ku bitabiriye Ballon d’Or inkuru ikora ku mutima y’umwana wo mu Rwanda

Umukinnyi wa Arsenal n’ikipe y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yagejeje ku bitabiriye ibirori bya Ballon d’Or inkuru ya Byiringiro, umwana w’imyaka 14 wo mu Rwanda wafashijwe kubona ubuvuzi bw’amaso binyuze mu muryango BigShoe.

Saka yasomye ubutumwa bwa Byiringiro ubwo yakiraga igihembo cya Sócrates Award, gihabwa umukinnyi wagaragaje uruhare rudasanzwe mu bikorwa byo gufasha abandi.

Byiringiro yavuze ko yatangiye kugira ikibazo cyo kutabona neza afite imyaka 12. Uko amaso ye yagendaga yangirika, ni ko byamugoraga gukora ibikorwa bya buri munsi, birimo kugenda mu rugo, cyane ko iwabo mu cyaro hatari amashanyarazi.

Ku ishuri, ntiyashoboraga gusoma ibyo mwarimu yandikaga ku kibaho. Ndetse no gukina na bagenzi be byari byaramugoye.

Binyuze muri BigShoe, Byiringiro yabonye ubuvuzi bw’amaso yari akeneye. Mu butumwa Saka yasomye, uyu mwana yavuze ko nyuma yo kuvurwa yongeye gusoma ibyo mwarimu yandikaga ku kibaho, n’iyo yabaga yicaye inyuma mu ishuri.

Yavuze kandi ko yongeye kwishimira gukina n’abandi bana, ndetse ko atagihangayikishwaga no kumva atandukanye na bo. Byiringiro afite intego yo kuzaba umwarimu w’Icyongereza.

Saka yavuze ko gufasha abana kongera kugira ibyishimo ari kimwe mu bintu aha agaciro mu bikorwa akorana na BigShoe.

Ati: “Iyo mbonye amahirwe yo gufasha undi mwana kongera kugira ibyo byishimo, biba bifite agaciro kuri njye.”

Saka yatangiye gukorana na BigShoe mu 2022, ubwo yateraga inkunga ubuvuzi bwo kubaga abana barenga 120 muri Nigeria. Nyuma, we na Antonio Rüdiger, ukinira Real Madrid, batanze inkunga yafashije abandi bana 100 bo muri Kenya, Nigeria, Sierra Leone na Tanzania kubagwa.

Mu 2025, BigShoe, ku bufatanye na Saka, yatangije gahunda yo kwita ku buzima bw’amaso y’abana mu Rwanda, Ghana na Nigeria. Mu bindi bikorwa uyu muryango wafashijwemo na Saka mu Rwanda harimo kugeza amazi meza ku ishuri no kuvugurura ikibuga cy’umupira w’amaguru n’isomero.

BigShoe mu bikorwa yakoze mu Rwanda mu 2026, yasuzumye ubuzima bw’abana barenga 580, ndetse igafasha abantu barenga 1.000 kubona ubwishingizi bwo kwivuza.

Elie GATETE
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − thirteen =