Wednesday, October 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Biravugwa ko Perezida Museveni wa Uganda yagaragaje uwo abona wazamusimbura

Biravugwa ko Perezida Museveni wa Uganda yagaragaje uwo abona wazamusimbura

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yaragaragaje ko yifuza ko umuhungu we, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yazamusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ibi bivugwa ko byagarutsweho mu nama y’abayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM), yabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda i Entebbe kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Ukwakira 2026, nk’uko ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda, cyabitangaje.

Iyo nama yari iy’Abagize Komite Nyobozi Nkuru y’irishyaka, aho bivugwa ko Museveni yagejeje ku bayigize igitekerezo cy’uko umuhungu we yazamusimbura ku butegetsi.

ChimpReports yatangaje ko benshi mu bagize iyo komite bashyigikiye icyo gitekerezo, barimo Haruna Kasolo, Visi Perezida wa NRM mu Karere ko hagati muri Uganda, na Dr Tanga Odoi, uyobora Komisiyo y’Amatora y’iri shyaka.

Gusa Hadijah Namyalo, uyobora Ibiro by’Umuyobozi Mukuru wa NRM, ngo ntiyemeranyije n’icyo gitekerezo. Yagaragaje kandi impungenge z’umutekano we nyuma yuko abarinzi be bakuweho.

Bivugwa ko Museveni yamusubije ko ikibazo cy’umutekano yagaragaje gishobora gukemurwa.

Muri iyo nama, Museveni yanavuze ku kunengwa kwa Muhoozi kubera ubutumwa akunze gutangaza ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho Perezida wa Uganda yashimangiye ko ntakibazo abona muri ubwo butumwa.

ChimpReports yasubiyemo amagambo Museveni yavuze agira ati “Njye ku giti cyanjye, ntakibazo mfite ku butumwa bwe kuri X.”

Museveni kandi yashimye umuhungu we, avuga ko akunda igihugu, ashyigikira ubumwe bw’Afurika kandi arwanya ruswa. Yanagaragaje uruhare Muhoozi yagize mu nzego za gisirikare n’iz’umutekano bya Uganda.

Perezida Museveni n’umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba

Nk’uko ChimpReports yakomeje ibitangaza, Museveni yari yahaye abagize komite inyandiko irimo ingingo esheshatu zagombaga kuganirwaho, aho ikibazo cy’uzamusimbura ku butegetsi cyari ku mwanya wa mbere.

Izindi ngingo zari zirimo iterambere ry’ubukungu, kwishyira hamwe kw’Ibihugu byo mu karere, gukomeza ingufu z’igisirikare, kubaka icyicaro gikuru cya NRM no gushyigikira abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’Uturere.

Museveni ngo yabwiye abagize komite ko ibitekerezo bya benshi ari byo bigomba kuyobora ibiganiro, abasaba kandi kubika ibanga ku byaganiriweho.

Nyuma y’iyo nama, Depite Daudi Kabanda uhagarariye Kasambya mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba n’umwe mu bayobozi bakuru b’ihuriro rya Patriotic League of Uganda (PLU), yatangaje ku mugaragaro ko Museveni yemeye ko Muhoozi azamusimbura.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, Umunyamabanga Mukuru wa NRM, Richard Todwong, yari yavuze ko kuba abashyigikiye Muhoozi bamugaragaza nk’uzahatanira kuyobora Igihugu bitavuze ko ishyaka ryafashe icyemezo cya nyuma kuri icyo kibazo.

Muhoozi, uyobora ingabo za Uganda, yatangaje muri Kanama 2026 ko afite umugambi wo kwiyamamariza kuyobora Igihugu mu matora ateganyijwe mu 2031, igihe manda y’imyaka itanu Museveni arimo izaba irangiye, kandi yizeye kuzegukana intsinzi ku majwi ari hejuru.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 1 =