Wednesday, October 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku mwana w’Umunyarwanda wagarutsweho na Bakayo Saka mu nkuru yakoze benshi ku mutima

Iby’ingenzi wamenya ku mwana w’Umunyarwanda wagarutsweho na Bakayo Saka mu nkuru yakoze benshi ku mutima

Inkuru ya Byiringiro Jovanis, umwana w’Umunyarwanda, yakoze ku mitima y’abakurikiye ibirori byo gutanga ibihembo bya Ballon d’Or, ubwo rutahizamu w’Ikipe ya Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yagarukaga ku nkuru ye mu ijambo yatanze amaze guhabwa igihembo cya Sócrates Award. Uyu mwana ni uwo mu Karere ka Kamonyi, amakuru avuga ko umubyeyi wa Saka yaje mu Rwanda inshuro zirenze imwe.

Uyu mwana w’imyaka 14 yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, muri mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Isidore (Groupe Scolaire Saint Isidore Mugina), atuye mu Mudugudu wa Mparo, Akagari ka Mugina, Umurenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi.

Saka yamuvuzeho mu birori byakurikiwe n’abatari bake hirya no hino ku Isi, ubwo yashimangiraga ko umupira w’amaguru udakwiye kugarukira ku ntsinzi n’ibikombe gusa, ahubwo ko ushobora no kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu.

Inkuru ya Byiringiro yageze kuri Ballon d’Or

Bukayo Saka yahawe igihembo cya Sócrates Award 2026, gitangwa muri Ballon d’Or ku bakinnyi bagaragaje uruhare rukomeye mu bikorwa by’imibereho myiza no gufasha abandi.

Mu ijambo rye, uyu mukinnyi yahisemo kwibanda ku nkuru ya Byiringiro Jovanis, umwana w’Umunyarwanda watangiye kugira ikibazo cyo kutabona neza afite imyaka 12, kikamugiraho ingaruka mu myigire no mu buzima busanzwe.

Muri iyi nkuru yasomwe na Bukayo Saka, Byiringiro yavuze ko ikibazo cy’amaso cyatumaga atabasha gukurikira neza amasomo, cyane cyane gusoma ibyo mwarimu yandikaga ku kibaho. Yanagiraga ingorane zo gukina na bagenzi be, kandi yifuzaga kubaho nk’abandi bana.

Yagize ati “Ndi ku ishuri ntabwo nabashaga gusoma ku kibaho ibyo mwarimu yandikaga, nkanagorwa no gukina na bagenzi banjye, kandi nashakaga gukina nk’undi mwana wese.”

Uyu mwana kandi yahuye n’izo ngorane mu gihe iwabo mu cyaro hatari amashanyarazi, ibintu byarushagaho kugora imibereho ye.

Byiringiro Jovanis yongeye kubona neza

Yongeye kubona neza nyuma yo kuvurwa

Byiringiro yashimiye umuryango wa BigShoe wamufashije kubona ubuvuzi bw’amaso yari akeneye. Yavuze ko nyuma yo kuvurwa yongeye kubona neza, bikamufasha gusubira mu buzima busanzwe no gukurikirana amasomo ye nta ngorane nk’izo yahuraga na zo mbere.

Yagize ati “Ndashimira BigShoe yampaye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Uyu munsi nasoma ku kibaho n’iyo naba ndi hanze y’ishuri. Igikomeye ni uko ntagihangayitse numva ko ndi njyenyine, ubu mbayeho nk’undi mwana wese.”

Yongeye kugaragaza ko ubu afite icyizere cy’ejo hazaza, ndetse ko yifuza kuzaba umwarimu w’Icyongereza.

Bukayo Saka wakomeza asoma ubutumwa bw’uyu mwana, yagi ati “Nagize icyizere cy’ejo hazaza, numva nzagera ku nzozi zanjye. Umunsi umwe nzaba umwarimu w’Icyongereza.”

Saka yakomeje agira ati “Ntekereza ko mwe muri hano mwageze ku nzozi zanyu mwari mufite mu buto, ubu nanjye nzagera ku zanjye. Imana ibahe umugisha n’ibyiringiro.”

Umubyeyi wa Bukayo Saka yaje mu Rwanda inshuro zirenze imwe

Ubutumwa bwa Bukayo Saka bwibanze ku gaciro ko gufasha abandi kugira amahirwe yo kugera ku nzozi zabo, cyane cyane abana bahura n’imbogamizi zishobora kubabuza kwiga no kubaho nk’abandi.

Kuba Byiringiro, umwana wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yaravuzwe muri ibi birori bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga, byatumye inkuru ye igera ku bantu benshi batari bazi ingorane yahuye na zo n’uburyo yabashije kongera kubona neza.

Amakuru yatanzwe avuga ko umubyeyi wa Bukayo Saka (nyina) yaje mu Rwanda, mu Murenge wa Mugina, inshuro zirenze imwe.

Bukayo Saka yasangije abantu inkuru y’uyu mwana w’Umunyarwanda

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + six =