Wednesday, October 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Mu mvugo ‘Abachou’ aziranyeho n’urubyiruko, Mushikiwabo yasangije Abanyarwanda ibyishimo yagize mbere y’amatora yizeyeho intsinzi

Mu mvugo ‘Abachou’ aziranyeho n’urubyiruko, Mushikiwabo yasangije Abanyarwanda ibyishimo yagize mbere y’amatora yizeyeho intsinzi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yasangije Abanyarwanda ibyishimo yagiriye mu gitaramo yahuriyemo n’Abanyarwanda baba i Paris mu Bufaransa, mbere yo kwerekeza muri Cambodia mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu Muryango, izanatorerwamo Umunyamabanga Mukuru wawo ahatanyemo, anizeye kongera kwegukana.

Mushikiwabo yabitangaje mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, akoresha imvugo isanzwe amenyereweho mu kuganiriza urubyiruko, arwita “Abachou”, agaragaza ko yari amaze igihe adasabana na rwo.

Yagize ati “Niko se Abachou, urukumbuzi ko rumbanye rwinshi turabigenza dute? Duherukana kera pee, muri mille neuf cent- longtemps.”

Yakomeje avuga ko nubwo amaze iminsi ahugiye mu kazi, bitamubuza gukomeza gutekereza ku Banyarwanda, by’umwihariko urubyiruko.

Mushikiwabo yavuze ko aherutse gutumirwa mu gitaramo cyateguwe n’Abanyarwanda baba i Paris, bakagirana ibihe byiza mbere y’uko yerekeza muri Cambodia, aho hateganyijwe inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa.

Yagize ati “Abachou b’i Paris rero ejo bundi barantumiye njya gusangira igitaramo na bo, hanyuma bantera le moral cyane mbere y’uko njya Cambodge mu nama y’Abakuru b’Ibihugu ba Francophonie, ari na ho hazabera amahitamo y’umuyobozi wa OIF mu myaka ine iri imbere.”

Mushikiwabo yashimiye Abanyarwanda baba i Paris ku buryo bamwakiriye, avuga ko icyo gitaramo cyamuhaye imbaraga n’akanyamuneza mbere y’iki gikorwa gikomeye cya OIF.

Yashimye kandi abahanzi bataramiye abitabiriye icyo gitaramo, barimo Massamba Intore n’abahungu be Lionel na Daniel, na bo baba mu Burayi.

Ati “Igitaramo cyari kizihijwe na Massamba Intore, n’abahungu be tubana hano i Burayi, Lionel na Daniel, na bo bazi gutarama bitarabaho!”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Mushikiwabo yongeye kugaragaza ko yishimiye guhura n’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, abashimira umunezero bamuhaye mbere yo kwerekeza muri Cambodia.

Yagize ati: “Aba petits choux de Paris: murashimishije cyane! Namwe bahanzi bacu, Imana y’u Rwanda ibahe umugisha! Ndabakunda cyane mwese.”

Mushikiwabo ari mu gihe cyo kwitegura amatora azagena uzayobora OIF mu myaka ine iri imbere, azaba mu nama iteganyijwe hagati ya tariki 14 na 16 Ugushyingo 2026, azahatanamo n’abarimo Umunyekongo Juliana Amato Lumumba, Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + one =