Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yibukije Abapolisi binjiye muri polisi y’u Rwanda ku rwego rw’abapolisi bato, ko Abaturarwanda bifuza uru rwego rukumira ibyaha, aho gutegereza ko biba rukajya kubikurikirana byakozwe.
Dr. Biruta yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2026 ubwo yayoboraga umuhango gusoza icyiciro cya 22 cy’amahugurwa y’abapolisi bato, wabereye mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Aba bapolisi babanje kwerekana imyitozo n’ubumenyi baherewe muri aya mahugurwa bari bamazemo igihe, bizabafasha kuzuza inshingano zabo neza kugira ngo Abaturarwanda barusheho kuba mu mahoro n’umutekano.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije aba bapolisi ko inshingano za mbere z’uru rwego binjiyemo, ari ugukumira ibyaha bitaraba.
Yagize ati “Turifuza Polisi itekereza mbere y’igihe ibibazo bishobora kuvuka aho gutegereza ko biba; Polisi ikumira ibyaha aho gutegereza kubikurikirana bimaze gukorwa.”
Yaboneyeho gusa abapolisi bashya kurangwa n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura, umurava no gukorera Igihugu kinyamwuga, bashyira umuturage ku isonga.

Minisitiri Biruta yibukije aba bapolisi bashya kimwe n’abasanzwe muri uru rwego, ko intego ari uguharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda no kubaka umutekano urambye binyuze mu bufatanye n’izindi nzego.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Rafiki Mujiji, yashimye abasoje amahugurwa ku bw’umurava, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaje mu gihe bayakuragamo.
Yabasobanuriye ko ibyo bize ari intambwe ya mbere mu rugendo rwabo rw’akazi, kuko bazakomeza guhugurwa mu bihe bitandukanye kugira ngo barusheho kongera ubumenyi n’ubushobozi bwo kurangiza neza inshingano bashinzwe muri Polisi y’u Rwanda.
Yabasabye kandi kuzarangwa n’imyitwarire iboneye, bakirinda ibikorwa byose byahungabanya icyubahiro cy’umwuga bahisemo, kandi bagaharanira kubahiriza indangagaciro za Polisi y’u Rwanda aho bazaba bakorera hose.






RADIOTV10