Amashusho n’amafoto by’umuhanzikazi Bwiza Emerance yambikwa impeta n’umusore witwa Abdul mu birori bivugwa ko byabereye i Dubai, bikomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko uyu muhanzikazi asezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, umuyobozi wa KIKAC Music.
Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Bwiza na Jean Claude basezeranye ku wa 23 Ukwakira 2026, bituma havuka ibibazo byinshi ku mubano wa Bwiza na Abdul, bivugwa ko bari barigeze kwemeranya kuzabana.
Amakuru yatangajwe avuga ko Bwiza na Abdul bakundanye, bagera aho bemeranya gutera intambwe ibaganisha ku kurushinga. Ni muri urwo rwego Abdul bivugwa ko yateguye ibirori byo gusaba Bwiza ko yazamubera umugore, akamwambika impeta ya fiyansaye.
Ibyo birori bivugwa ko byabereye i Dubai, bikitabirwa n’inshuti zabo, zirimo Nyambo Jesca, umukinnyi wa filime akaba n’inshuti ya hafi ya Bwiza. Gusa, amakuru avuga ko amashusho y’ibi birori atigeze ashyirwa hanze ako kanya.
Nyuma y’igihe, bivugwa ko Bwiza yaje gufata icyemezo cyo guhagarika umubano wabo, asubiza Abdul impeta yari yamwambitse. Amakuru atangazwa avuga ko uyu muhanzikazi yari yarabonye ko imico n’imigirire yabo bitajyanye n’ubuzima yifuzaga kubamo.
Icyakora, impamvu nyakuri zatumye batandukana ntiziratangazwa mu buryo burambuye n’impande zombi.
Amakuru ku mafaranga bivugwa ko yakoreshejwe mu rukundo rwabo
Amakuru akomeje gukwirakwira avuga ko Abdul atishimiye icyemezo cya Bwiza cyo guhagarika umubano wabo, cyane ko yari yaramaze gutegura ejo hazaza habo nk’abazabana.
Hari n’amakuru avuga ko mu gihe bari bakundana, Abdul yaba yarakoresheje amafaranga arenga ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika, ahwanye na miliyoni zirenga 440 Frw. Gusa, aya makuru ntaremezwa n’impande zombi, bityo akaba agomba gufatwa nk’ibivugwa.
Kuba amashusho yaragiye hanze nyuma y’uko Bwiza asezeranye na Jean Claude byatumye bamwe bibaza niba igihe yasohokeye gifitanye isano n’icyemezo uyu muhanzikazi yafashe cyo kubana n’undi musore.
Impaka ku mbuga nkoranyambaga
Nyuma y’uko aya mashusho akwirakwiye, abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ibitekerezo bitandukanye. Hari abavuga ko Abdul akwiye kwemera ko umubano wabo warangiye, agakomeza ubuzima bwe aho gukomeza kugarura ibyabaye mu bihe byashize.
Abandi na bo bavuga ko Bwiza yari akwiye kwitondera icyemezo cyo kwemera ko bazabana, mu gihe hari ibyari bitaranozwa hagati yabo.
Hari kandi abibajije impamvu ayo mashusho atigeze ashyirwa hanze mbere, niba koko yari agamije kugaragaza umubano wari warabaye hagati y’aba bombi.
Gusa, kugeza ubu, nta bisobanuro birambuye byatanzwe na Bwiza cyangwa Abdul ku mpamvu amashusho n’amafoto byashyizwe hanze muri iki gihe.
Bwiza na Jean Claude bamaze imyaka bakorana
Bwiza na Uhujimfura Jean Claude bafitanye umubano wa hafi mu kazi umaze imyaka itanu, kuko imikoranire yabo yatangiye mu 2021 ubwo Bwiza yatangiraga urugendo rwe mu muziki.
Jean Claude ni umuyobozi wa KIKAC Music, inzu ireberera inyungu za Bwiza mu muziki, akaba n’umujyanama we. Ku wa 23 Ukwakira 2026, aba bombi basezeranye imbere y’amategeko, bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.
RADIOTV10