Wednesday, October 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Bwa mbere Kabila yavuze ku gitero byavuzwe ko cyari kigamije kumwica n’amakuru yakiriye nyuma yacyo

Bwa mbere Kabila yavuze ku gitero byavuzwe ko cyari kigamije kumwica n’amakuru yakiriye nyuma yacyo

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe mu mujyi wa Goma kigahitana umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, ari we cyari kigamije kwica n’abandi bari kumwe, ndetse ko nyuma yamenye amakuru abishimangira

Ibi yabivuze mu kiganiro cyihariye yagiranye na CTGL (Conspiracy Tracker Great Lakes), cyakozwe n’Umushakashatsi akaba n’Umwanditsi Dr. Bojana Coulibaly n’Umunyamakuru Teddy Mazina.

Kabila yavuze ko icyo gitero cyabaye mu gihe hari agahenge kari kagamije guhagarika imirwano, ku buryo we n’abandi bari i Goma bumvaga bafite umutekano.

Yagize ati “Muri ako gahenge ni bwo natekerezaga ko dufite umutekano muri uyu mujyi. Hanyuma haza indege itagira umupilote, kandi igitekerezo cyari ukutwica twese.”

Abajijwe niba afite amakuru amwemeza ko yari agambiriwe, Kabila yavuze ko abyizeye cyane. Yavuze ko nyuma y’igitero yagejejweho amakuru avuga ko hari abantu i Kinshasa bishimiye ibyabaye, bakeka ko bageze ku ntego yabo.

Yagize ati “Nabajije impamvu abantu bari kwishimira ibyabaye saa cyenda z’ijoro ndetse n’ahagana saa tatu za mu gitondo, bishimangira ko njye n’abo twari kumwe ari twe bari bagambiriye.”

Kabila yanavuze ko ibitero by’indege zitagira abapilote byagiye bihitana abantu muri Masisi, anavuga ko ibikorwa nk’ibyo bikomeje guteza impungenge mu bice bya Minembwe no muri Kivu y’Amajyepfo.

Ibiganiro bya Doha abibonamo umuti w’ibibazo

Hashize igihe gito Joseph Kabila ashinze umutwe wa FRN wasimbuye Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa DRC, ryari rimaze iminsi riri mu biganiro byiswe ibya Doha byo gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.

Uyu mutwe mushya, wahise utangaza ko ari wo usimbuye AFC/M23, ndetse ko ari wo uzakomeza inshingano n’ibikorwa byose byari bifitwe n’uriya wamaze guseswa.

Kabila avuga kuri ibi biganiro bigomba kuzahuza ubutegetsi bwa Congo n’umutwe ayoboye, yavuze ko ari imwe mu nzira zishobora gufasha kugera ku mahoro, ariko ko atari yo yonyine kuko hakenewe n’ibiganiro by’Igihugu bigomba guhuza impande zose za DRC..

Yagize ati “Twemera ko inzira ya Doha ari imwe mu nzira zishoboka, mu zindi nzira zishobora gukoreshwa.”

Ku biganiro by’Igihugu, Kabila yashimangiye ko bigomba guhuza impande zose zifite uruhare mu bibazo by’Igihugu, bikaba bidafite aho bibogamiye kandi bikayoborwa mu bwisanzure. Yavuze kandi ko hakenewe inzego zizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro izabivamo.

Yashinje ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi gushaka gutegura ibiganiro byabwo aho guhuza impande zitandukanye ngo zishakire hamwe ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.

Kabila kandi yanenze uko urubuga rwa politiki muri DRC rumeze, avuga ko gufunga inzira za politiki bishobora gutuma abaturage basigara babona intambara nk’uburyo bwonyine bwo gukemura ibibazo.

Yagize ati “Iyo mufunze urubuga rwa politiki, kandi igisubizo cyonyine Kinshasa itanga ari ukurwana kugeza ku muntu wa nyuma, ni ayahe mahitamo muba musigiye Abanyekongo? Ese baba bagomba kwicara bagategereza, bakemera gufatwa nk’abacakara?”

Kabila wasimbuwe na Perezi Felix Tshisekedi uri ku butegetsi ubu, amaze igihe amushinja koreka Igihugu, avuga ko ari we zingira ry’ibibazo uruhuri DRC irimo kugeza ubu, bityo ko uburyo bwose bwo kumurwanya bugomba gukoreshwa, kabone n’iyi byasaba inzira za gisirikare.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − two =