Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umwana Ishimwe Vestine yabyaranye na Idrissa Ouedraogo apimwa ibizamini bya ADN mu rwego rwo kumenya niba ari we se w’umwana.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Idrissa Ouedraogo yari yatanze ikirego muri uru Rukiko asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA kugira ngo hamenyekane isano afitanye n’uwo mwana, ndetse no kugira uburenganzira bwo kumwerekwa.
Uretse iki cyemezo, urukiko rwanategetse ko Idrissa Ouedraogo ahabwa amafoto menshi y’umwana, nk’uko yari yabisabiye na byo muri uru rubanza yari yarezemo umugore we Vestine wabyariye muri Canada.
Ubwo yasombaga umwanzuro w’Urukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2026, Umucamanza yavuze ko Ishimwe Vestine yemeye ubusabe bwa Idrissa Ouedraogo bwo guhabwa amafoto y’umwana no gukorerwa ibizamini bya DNA, ashimangira ko ari ibyemezo bigamije kurengera inyungu z’umwana.
Yongeyeho ko Vestine yemeye ko ibizamini bya DNA by’umwana wabo, Ishimwe Nollah, bizakorerwa muri Canada, aho atuye, ibisubizo bikoherezwa i Kigali kugira ngo bihuzwe n’ibizafatwa kuri Idrissa.
Umucamanza yasobanuye ko Urukiko, rushingiye ku ngingo ya 48 y’Itegeko rigenga umuryango no ku bwumvikane bw’impande zombi, rwemeje ko ikirego cya Idrissa gifite ishingiro, kandi ko afite uburenganzira ku mwana.
Ibi ni bimwe mu byemezo bya mbere bigaragaye muri uru rubanza rureba Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, rukomeje gukurikiranwa n’abatari bacye.
Uru rubanza ku kirego cyatanzwe na Idrissa Ouedraogo, cyaje gikurikira icyatanzwe n’umuririmbyi Ishimwe Vestine na we wisunze uru Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, arusaba ubutane bwemewe n’amategeko, kubera ibibazo yagiranye n’umugabo we.
Nyuma y’icyo kirego, Idrissa Ouedraogo na we yahise yatanga icye, asaba ko mbere yuko haburanwa ku rubanza rw’ubutane, yifuza ko ziriya mpungenge yari afite zabanza zigahwa umurongo, zirimo gusaba gupimisha DNA z’umwana wabyawe na Vestine kugira ngo yizere ko ko ari we, ndetse ku buryo n’iyo ubutane bwakwemezwa yakomeza kugira uburenganzira ku mwana.
Uwareze kandi yanasabaga ko agira uburenganzira ku mwana bivugwa ko ari uwe, ndetse akohererezwa amafoto kugira ngo nibura amurebe, dore ko kuva yavuka mu ntangiro z’uyu mwaka yari atamuca iryera, kuko yavukiye muri Canada, ariko ko umugore we yari yaramwimye amafoto.
Mu iburanisha ryaherukaga ryabaye mu cyumweru gishize tariki 21 Ukwakira 2026, Urega ari we Idrissa Ouedraogo yari yanasabye Urukiko ko igihe rwakwemeza ko hakorwa ibizamini bya DNA, rwanamufasha kubona Visa yo kujya kuyikoreshereza muri Canada kugira ngo ibipimo bye n’iby’umwana bihuzwe, ariko Urukiko rumubwira ko rudafite ubwo bubasha.
RADIOTV10