Thursday, October 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibyo kwegeka ku Rwanda ibyo muri Congo, kwakira abimukira birukanywe i Burayi- Min.Nduhungirehe yatanze umucyo

Ibyo kwegeka ku Rwanda ibyo muri Congo, kwakira abimukira birukanywe i Burayi- Min.Nduhungirehe yatanze umucyo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rurambiwe guhora rwegekwaho ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko bireba Abanyekongo ubwabo, anemeza ko u Rwanda ruri mu biganiro bishobora gutuma rwakira abimukira bashobora kwirukanwa i Burayi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2026, Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda n’ikigo cy’imari cy’inzego z’umutekano, Zigama CSS, zibishinja gufasha M23.

Mbere yuko ibyo bihano bitangazwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yari yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko ibibazo bya politiki n’umutekano bya DRC bikwiye gukemurwa n’Abanyekongo ubwabo.

Yabibwiye ibi Biro Ntaramakuru ubwo yari mu nama ihuza u Burusiya na Afurika iri kubera i Moscow guhera kuri uyu wa Gatatu, aho Perezida Paul Kagame yayihagarariwemo na Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengimana Justin.

Nduhungirehe yagize ati “Ibibazo bya DRC, haba ibya politiki cyangwa iby’umutekano, ahanini bireba Abanyekongo.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda ntirukwiye guhora rukoreshwa nk’urwitwazo ku bibera muri Congo.”

Nduhungirehe kandi yanze ibirego bya Leta ya DRC bishinja Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’icyo Gihugu kuba igikoresho cy’u Rwanda, nyuma y’uko muri uku kwezi yifatanyije na M23, bagashinga umutwe mushya wa FRN.

Nduhungirehe yagize ati “Ni ikibazo cya politiki kigomba gukemurwa mu buryo bwa politiki hagati y’Abanyekongo.”

U Rwanda rwahakanye kenshi ko nta ruhare na ruto rugira mu bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, ahubwo rukagaragaza impungenge rufitiye umutwe wa FDLR ugifite imigambi mibisha yo kurutera ubufashishijwemo n’ubutegetsi bwa Congo, bakomeje gukorana umunsi ku wundi.

 

Ibiganiro byo kwakira abimukira birukanywe mu Burayi

Minisitiri Nduhungirehe kandi yanemeje ko hari ibiganiro biri gukorwa ku gitekerezo cyo gushyiraho ikigo mu Rwanda cyakwakira abimukira birukanywe mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ibihugu bya Denmark, Autriche, u Bugereki, u Budage n’u Buholandi byagaragaje ubushake bwo gushyiraho icyo kigo, ariko ntibiratangaza igihugu kizacyakira.

Amakuru yatangajwe n’abantu batatu bo mu Burayi bafite ubumenyi ku biganiro biri gukorwa avuga ko amasezerano hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu bitanu ashobora gusinywa mu kwezi gutaha.

Nduhungirehe yavuze ko adashobora kugira byinshi atangaza kuri iyi gahunda kuko ibiganiro bigikomeje.Yagize ati “Kubera ko ibiganiro bikomeje, birumvikana ko ntashobora kugira byinshi mbivugaho.”

Gusa yavuze ko kuba u Rwanda rwakwinjira mu mikoranire yo nk’iyi igamije guha agaciro ikiremwamuntu, ari ibintu bisanzwe, kuko ari yo ntego y’ubuyobozi bwarwo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − nine =