Thursday, October 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Uwabaye mu nzego nkuru za Amerika yanenze ibihano byafatiwe u Rwanda, anayinenga kwirengagiza uruhande rwa Tshisekedi

Uwabaye mu nzego nkuru za Amerika yanenze ibihano byafatiwe u Rwanda, anayinenga kwirengagiza uruhande rwa Tshisekedi

Tibor Nagy

Tibor Nagy, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Afurika, yanenze icyemezo cy’iki Gihugu cyo gufatira ibihano u Rwanda gusa, avuga ko bidashobora gufasha mu gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ibyemezo nk’ibi binakwiye gufatirwa ubutegetsi bwa Tshisekedi bubangamiye u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nagy yavuze ko niba Amerika ishaka kugira uruhare rutarimo kubogama mu gushaka umuti w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, ikwiye no kureba uruhare rw’impande zose.

Yagize ati “Niba Amerika ishaka kugira uruhare rutabogamye mu gufasha kurangiza amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na DRC mu burasirazuba bwa Congo, gufatira ibihano uruhande rumwe gusa ntibizafasha.”

Yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi na bwo bufite imitwe n’izindi mbaraga bushyigikira zibangamira umutekano w’u Rwanda, bityo ko hakwiye kurebwa niba na zo zitafatirwa ibihano.

Yagize ati “Ubutegetsi bwa Tshisekedi na bwo bufite abo bushyigikira babangamira u Rwanda, none kuki mutafatira ibihano abateza ibibazo bose?”

Ibi Nagy yabivuze nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za America zifatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda n’ikigo cy’imari cyo mu Rwanda gifitanye isano n’inzego z’umutekano, zibishinja gutera inkunga umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo.

Amerika ivuga ko ibyo bihano bigamije gushyira igitutu ku mpande zifitanye isano n’amakimbirane, mu gihe imbaraga zo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro no guhagarika imirwano zikomeje.

Nagy afite uburambe mu bya dipolomasi ya Amerika, aho yabaye Umunyamabanga wa Leta Wungirije ushinzwe Afurika, anaba Ambasaderi wa Amerika mu Bihugu nka Guinée na Ethiopia. Anafite kandi impamyabushobozi y’ikirenga ya Porofeseri y’icyubahiro muri Kaminuza ya Texas Tech.

Muri Gicurasi uyu mwaka ubwo Tshisekedi yeruraga ku mugaragaro ko ashaka kuziyamamariza manda ya gatatu, Tibor Nagy yatangaje ko yicuza kuba yaragiriye inama Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gushyigikira Félix Tshisekedi mu matora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu 2018.

Iyi nzobere yavuze ko yakoze biriya kuko yari yizeye ko Tshisekedi yazazana impinduka nziza muri Congo, ariko nyuma akabona ko yari yibeshye, kuko kuva yajyaho, yazambije ibintu, akaba ari na we ntandaro y’ibibazo byose byugarije kiriya Gihugu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + eight =