Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’irihimbano ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko u Rwanda rwaciye umubano wa dipolomasi na Leta Zunze Ubumwe za America, isaba abantu kutaryitaho.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, wanyomoje ayo makuru avuga ko ari ibinyoma byacuzwe.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X bugaragaza ko iryo atangazo atari ukuri, Makolo yagize ati “Aya makuru y’impimbano ari gukwirakwizwa, akwiriye kwirengagizwa.”
Bimwe mu bigaragaza ko iri tangazo ari iricurano kandi, ryerekana ko ryanditswe tariki 29 Ugushyingo 2029, ubwo ni mu kwezi gutaha.
Iri tangazo ry’irimbano ryari rikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga ryavugaga ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca umubano wa dipolomasi na Leta Zunze Ubumwe za America, ibintu Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko bidafite ishingiro.

Ni itangazo rivuga ko ngo u Rwanda rwafashe iki cyemezo mu rwego rwo gusubiza ku bihano Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye u Rwanda.
Muri iryo tangazo ry’irihimbano, uwarihimbye, avugamo ko ngo u Rwanda rutishimira kuba rwarafatiwe ibihano, nyamara ntibifatirwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, ndetse ko ibibazo biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu ari iby’Abanyekongo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2026, urwego rushinzwe imari muri Leta Zunze Ubumwe za America, rwatangaje ko rufatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo n’Ikigo cy’Imari cya Zigama CSS cy’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Tibor Nagy, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Afurika, ubwo yagiraga icyo avuga kuri biriya bihano, yavuze ko icyemezo cyo gufatira ibihano u Rwanda bidashobora gufasha mu gukemura amakimbirane amaze igihe hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu munyapolitiki kandi yavuze ko mu gihe hafashwe ibihano, n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi na bwo bukwiye kubifatirwa kuko bufite byinshi bubangamiye ku mutekano w’u Rwanda
Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2026, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yibukije ko amasezerano y’amahoro ya Washington asaba ubutegetsi bwa DRC kurandura umutwe wa FDLR, kandi ko u Rwanda na rwo rufite ubushake bwose bwo kubahiriza ibyo rwasabwe mu gihe cyose Leta ya Congo izagaragaza ubushake bwo kubahiriza inshingano zayo, kandi umuhuza akita ku buryo impande zose zabazwa inshingano ku byo ziyemeje.”
RADIOTV10