Friday, October 30, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Bwa mbere Apôtre Mutabazi n’umugore we kuva basezerana bagaragaye bari kumwe mu ruhame

Bwa mbere Apôtre Mutabazi n’umugore we kuva basezerana bagaragaye bari kumwe mu ruhame

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n’umugore we Mukamana Béatrice bongeye kugaragara mu ruhame bari kumwe, nyuma yuko basezeranye imbere y’amategeko ndetse bagakora n’ubukwe mu muhango witabiriwe n’abantu mbarwa.

Aba bombi bagaragaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2026 bitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show, biba ku nshuro ya mbere bagaragaye bari kumwe mu ruhame kuva bakora ubukwe mu ntangiro z’uku kwezi.

Ni nyuma yuko tariki 08 Ukwakira 2026, Mutabazi Kabarira Maurice yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamana Béatrice, nyuma y’igihe bivugwa ko bari mu rukundo. Aba bombi bahise banakora ubukwe bwatashywe n’abantu bacye.

Nyuma y’ubu bukwe, inkuru yabwo yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, aho bamwe mu bakoresha YouTube bagiye batangaza ibitekerezo bitandukanye ku mpamvu zatumye Apôtre Mutabazi ashakana na Mukamana Béatrice.

Bamwe mu batangaje kuri iyi ngingo bavuze ko Mutabazi yaba yarashakanye na Mukamana agamije kugera ku mitungo ye cyangwa yishakira viza, ndetse n’abavuze ko uwo mugore na we yaba akurikiye imitungo y’iwabo wa Kabarira ibitekerezo uyu mugabo yateye utwatsi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi wakurikiye ubukwe bwe dore ko bwacyeye ajya mu bitangazamakuru binyuranye, Apôtre Mutabazi yamaganye ibyo yise ibihuha byakwirakwijwe n’abantu batandukanye, cyane cyane abafite imiyoboro ya YouTube.

Yagize ati “Abantu baba bari kureba ikintu cyacuruza mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane cyane ko ibyo byose bavuze nta kuri kwabyo. Ntabwo ari umuntu wamushakiye imitungo yo kwa Kabarira akamenya ko urakora marriage de rupture yahita yisubirira iwabo, akavuga ati ‘ya mitungo ntaho nzahurira na yo. Rero ntaho bihuriye. Imitungo ya Kabarira ni iya Kabarira, Mutabazi na we azashaka iye.”

Kugaragara kwa Mutabazi n’umugore we mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show ni imwe mu nshuro za mbere bagaragaye bari kumwe mu ruhame kuva basezerana, mu gihe ubukwe bwabo n’ibivugwa ku mibanire yabo byakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n’umugore we Mukamana Béatrice bongeye kugaragara bari kumwe

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =